Umujenerali wari ufite umwanya mu buyobozi bw’Igisirikare cya Uganda yapfuye urupfu rutunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Uganda (UPDF), bwatangaje ko Umuyobozi Wungirije w’Umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brigadier General Stephen Kigundu, yitabye Imana bitunguranye aguye mu bwogero.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo za Uganda, ibinyujije mu buyobozi bwa UPDF ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa UPDF, Brg Gen Felix Kulayigye, ritangira rivuga ko Igisirikare cya Uganda “kibabajwe no gutangaza urupfu rwa Brigadier General Stephen Kigundu, Umuyobozi Wungirije ya UPDF Air Force, witabye Imana mu mugoroba wo kuri uyu wa 31 Werurwe 2024 aho yari atuye i Entebbe.”

Ubuyobozi bwa UPDF bukomeza buvuga ko Brigadier General Kigundu yari ameze neza umunsi wose kugeza ku mugoroba w’uyu munsi ubwo yitabaga Imana mu bwogero.”

UPDF yasoje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’umuryango mugari w’igisirikare cya Uganda, ku bwo kubura umwe muri bo wari ufite ipeti ryo mu cyiciro cy’Abajenerali.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru