Isezerano Cristiano yasigiye Manchester United nyuma yo gutandukana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rurangiranwa Cristiano Ronaldo wamaze gutandukana burundu na Manchester United, yageneye ubutumwa iyi kipe n’abakunzi bayo, abizeza ko ntakizamubuza gukomeza gukunda iyi kipe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, inkuru yakwiriye Isi yose ko uyu rutahizamu yatandukanye na Manchester United.

Izindi Nkuru

Byari bikubiye mu butumwa bwashyizwe hanze n’iyi kipe yo mu Bwongereza, bwagiraga buti “Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United ku bwumvikane bw’impande zombi.”

Itangazo ry’iyi kipe, risoza rishimira uyu rutahizamu w’Umunya-Portugal, riti “Ikipe iramushimira ku bw’umusanzu we utagereranywa yatanze mu myaka ibiri y’imikino.”

Uyu rutahizamu utandukanye na Man U nyuma y’iminsi micye avuze amagambo aremereye kuri iyi kipe yafashwe nk’ubushotoranyi bwo kugira ngo abone uko arekurwa n’iyi kipe, na we yahise agenera ubutumwa iyi kipe.

Yavuze ko nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi, habayeho kumvikana ko amasezerano bari bafitanye arangira mu gihe cya vuba.

Ati “Nkunda Manchester Unite kandi nkunda n’abafana bayo, kandi ntakizabihindura. Gusa birasa nk’aho igihe kigeze ngo nshake indi nzira.”

Cristiano Ronaldo yasoje ubu butumwa bwe yifuriza amahirwe masa iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino ugeze hagati ndetse no mu bihe biri imbere.

Uyu rutahizamu uri mu bayoboye ku Isi, yari yagarutse muri Manchester United muri Kanama umwaka ushize wa 2021, ubwo yayisubiragamo nyuma y’imyaka 12 ayivuyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru