Ishimwe wirukanywe muri APR kubera ikinyabupfura gicye ubu yamaze no gutandukana na Kiyovu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi Ishimwe Kevin wigeze guhagarikwa muri APR FC kubera ikinyabupfura gicye, ubu yamaze no gutandukana na Kiyovu SC yari amazemo amezi 11.

Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze  gutandukana n’uyu mukinnyi bumvikanye bamuha uburenganzira bwo kwishakira indi kipe.

Izindi Nkuru

Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Ishimwe Kevin yari yagiye muri APR FC ubwo iyi kipe yari imaze gusezerera abakinnyi 16.

Nyuma y’Igihe gito ari muri APR FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje kumuhagarika mu gihe cyitanzwi buvuga ko “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri.”

Ubuyobozi bwa APR FC bwari bwagize buti “Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

Bwakomezaga bugira buti “Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

Ishimwe Kevin yaje kwerekeza muri Kiyovu nubwo yakomeje kuvugwaho imyitwarire mibi bivugwa ko biri mu byatumye batandukana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru