Ishyaka PDI ryasobanuye impamvu bwa mbere ryatanze kandidatire ritisunze RPF-Inkotanyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI, ryatanze abakandida ku myanya y’Abadepite, rivuga ko icyatumye ribikora ku nshuro yaryo ya mbere ritari kumwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, ari uko rimaze gukura, riti “twaracutse.”

Byatangajwe na Visi Perezida wa kabiri w’iri shyaka PDI, Ambasaderi Fatou Harelimana ari na we washyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, urutonde rw’abazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Izindi Nkuru

Ambasaderi Fatou Harelimana yavuze ko ari ubwa mbere iri shyaka ritanze kandidatire ritari kumwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, kandi ko rifite icyizere ko rizabona imyanya.

Agaruka ku cyo iri shyaka rishingiraho iki cyizere, Amb. Fatou Harelimana yagize ati “Twariyubatse nka PDI. Mukunda kuvuga ngo turi ku mugongo…Oya, twacutse twahisemo noneho gutanga kandidatire twenyine kubera ko tubona ubushobozi Igihugu cyaduhaye.”

Visi Perezida wa Kabiri wa PDI, avuga ko ubwo bushobozi iri shyaka ryahwe n’Igihugu, bwatumye rigira abarwanashyaka mu bice bitandukanye by’Igihugu, ku buryo bizeye ko bazarishyigikira mu matora.

Avuga kandi ko muri abo bayoboke, harimo n’abafite ubunararibonye n’ubushobozi bukenewe mu buyobozi bw’u Rwanda, ku buryo iri shyaka ryizeye ko Abanyarwanda babagirira icyizere bakabatora, kuko n’ubundi hari abo bamaze kukigirira bakabatora mu myanya inyuranye.

Ati “Dufite abayoboke ba PDI bari mu myanya itorerwa ndetse idahagarariwe n’imitwe ya Politiki ariko Abanyarwanda bakabagirira icyizere bakabatora. Aka kanya tuvugana dufite abayoboke ba PDI kubera imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu bize baraminuza. Dufitemo abadogiteri, dufite abafite PhD, za Masters, abagore n’urubyiruko,…tubona ibyo byose biduha amahirwe yo kugira ngo dutere intambwe twiyamamaze twenyine.”

Ambasaderi Fatou Harelimana avuga kandi ko iyi miyoborere myiza y’Igihugu yatumye Abanyarwanda bose bakura mu bushishozi, ku buryo bizeye ko bazashishoza bakareba ko no mu bagize iri shyaka harimo abatanga umusanzu mu kubaka Igihugu, bakazabatora.

Ubwo Fatou Harelimana na bamwe mu barwanashyaka ba PDI bari bageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora
Bari bitwaje kandidatire z’abazahatanira imyanya y’Abadepite

Ambasaderi Fatou yavuze impamvu bahisemo gutanga kandidatire batisunze RPF-Inkotanyi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru