Umufaransa bitagendekeye neza akigera i Burundi yavuze ibyo iki Gihugu cyagereranywaho n’u Rwanda n’ibitagereranywa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umufaransa Kinos Yves umaze iminsi agaragaza ingendo agirira mu Bihugu bitandukanye akoresheje igare, akaba aherutse kugera i Burundi, agakangwa n’umupolisi, yavuze ko imiterere y’iki Gihugu n’u Rwanda ari imwe, ariko ko ikijyanye n’ubukungu bihabanye.

Kino Yves mu mashusho akunze kunyuza kuri YouTube Channel ye, mu cyumweru gishize, yari yagaragaje akigera i Burundi ko yabanje guterwa ubwoba n’Umupolisi bahuye mu isantere y’ubucuruzi, akamubuza gufata amashusho.

Izindi Nkuru

Uyu Mufaransa wagiye i Burundi avuye mu Rwanda ariko akanyura muri Tanzania kubera ifungwa ry’imipaka, yanenze uku guterwa ubwoba n’Umupolisi w’i Burundi, avuga ko ari yo mpamvu iki Gihugu kidasurwa.

Mu yandi mashusho yashyize hanze, Kino Yves agaragaza afata urugendo ava ahitwa Muyinga yerecyeza i Gitega, na bwo yagiye ashagarwa n’Abarundi benshi bahuriraga mu muhanda banyonga amagare, bakamugaragariza urugwiro.

Muri aya mashusho, Kino Yves n’ubundi yakomeje kugenda anagaragaza bimwe mu byo abantu bibaza ku Gihugu cy’u Burundi.

Ati “Kimwe mu biteye amatsiko ni uko, ubundi u Burundi ni cyo Gihugu cya mbere gikennye ku Isi, mu bijyanye na GDP Per capita [umusaru mbumbe w’umuturage ku mwaka] ni amadolari 250, biratangaje, ni hafi 1/10 cya Kenya.”

Akomeza avuga ko na we yabyiboneye kuko agereranyije n’Ibindi Bihugu na byo biri mu bikennye cyane ku Isi.

Ati “Mu by’ukuri kirakennye cyane ugereranyije n’Igihugu cya kabiri mu bikennye ku Isi [Sierra Leone].”

Kino Yves akomeza avuga ko nubwo u Rwanda na rwo ruri ku rutonde rw’Ibihugu bikennye, ariko rwo umusaruro warwo wazamutse cyane.

Ati “Kigali irakize cyane, bo bazamuye GDP cyane nubwo na yo itarazamuka cyane, ariko urebye Ibihugu byo bijya kumera kimwe. Ariko igiteye amatsiko ni uko u Burundi ari kimwe n’u Rwanda, abantu ntabwo bigaragara ko bakennye, nubwo nta mafaranga bafite ariko bafite ibiribwa kuko bashobora guhinga ahantu hose.”

Avuga ko nubwo muri ibi Bihugu byombi, umusaruro w’ababituye utarazamuka ku rwego rushimishije ariko bafite aho batuye kandi bakaba babasha kubona ibyo kurya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru