Kwibuka30: RGB igaragaza ko ubutegetsi bubi nk’ubwateguye Jenoside budashobora kongera kubaho mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB n’abafatanyabikorwa barwo, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, hongera kugaragazwa uburyo ubutegetsi bubi bwabaye mu Rwanda ari bwo mbarutso ikomeye yayo, ariko ko nyuma yayo Abanyarwanda bamaze kwihitiramo imiyoborere ibakwiye, ku buryo hari icyizere ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2024, aho ubuyobozi n’abakozi ba RGB, ndetse n’ab’imiryango y’abafatanyabikorwa irimo Ishami ry’Umuryango w’Ubibumbye riharanira iterambere (UNDP-Rwanda), babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakare z’Abatutsi zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Izindi Nkuru

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere  RGB, Dr Félicien Usengumukiza avuga ko baje guha agaciro abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse no kwigira ku mateka bimakaza imiyoborere myiza izira amacakubiri kuko ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Ati “Kwimakaza politike idaheza, buri Munyarwanda wese yibonamo, ni muri urwo rwego ibikorwa byacu byose biganisha ku guha buri Munyarwanda wese ijambo, guca akarengane, kumvikanisha neza imiyoborere ishingiye ku mahame akubiye mu Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyacu, ari ko gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Murwanashyaka Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda CLADHO, avuga ko bibabaje kuba Abatutsi barishwe nyamara u Rwanda rwari rumaze gusinya amasezerano mpuzamahanga aharanira uburenganzira bwa muntu.

Ati “Twebwe nk’abo mu burenganzira bwa muntu iki kitwibutsa ubuzima bw’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 kandi nyamara Isi yose yari yarashyizeho amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Buriya n’u Rwanda cyari igihugu cyari cyarashyize umukono kuri aya masezerano ariko byaje kutubabaza kumva abari bashinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanayishishikariza kuyikora.”

Akomeza agira ati “Kuri ubu turasaba abayobozi n’abaturage bose kubahiriza uburenganzira bwa muntu kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Mu 1994 imwe mu Miryango Mpuzamahanga ku Isi iharanira uburenganzira wa muntu yararuciye irarumira ubwo Abatutsi barimo bakorerwa Jenoside.

Icyakora Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, CLADHO yavutse mu 1993 yasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi no gutotezwa byarimo bikorerwa Abatutsi.

Abakozi ba RGB n’ab’Imiryango itari iya Leta basuye Urwibutso rwa Kigali
Bunamiye kandi baha icyubahiro inzirakarengane ziharuhukiye

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru