Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe inshingano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, barimo Francis Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, wahawe inshingano zo kuba Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.

Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Mu bahawe inshingano, harimo Umunya-Burkina Faso, Dr Lassina Zerbo, wagizwe Umujyanama mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, mu bijyanye n’ingufu, ndetse akazabibangikanya no kuba umwe mu bagize akanama gashinzwe politiki muri Perezidansi.

Uyu wagize imyanya inyuranye mu Gihugu akomokamo cya Burkina Faso, akaba yaranabaye na Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo wacyu hagati ya 2021 na 2022, ubu akaba yahawe inshingano muri Perezidansi y’u Rwanda, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda kizwi nka RAEB.

Mu bandi bahawe inshingano, barimo Jean Bosco Mugiraneza wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Jack Ngarambe, wagize Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere imijyi, n’ibijyanye n’imyubakire muri iyi Minisiteri, Gemma Maniraruta, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amazi n’Isukura, na Emmanuwel Nuwamanya, we wagizwe ushinzwe gusesengura igenamigambi.

Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA) na ho hashyizwe mu myanya abayobozi batandukanye, barimo Emmanuel Ahabwe wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya gahunda yo kubaka inzu zidahenze.

Ni mu gihe Patrick Emille Baganizi wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RURA, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Imari yo gusana imihanda (RMF).

Mu bandi bahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri, barimo Kaboneka Francis wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu hagati ya 2014 na 2018, ndetse na Thadee Tuyizere wigeze kuba Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, bagizwe ba Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

ABASHYIZWE MU MYANYA BOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru