Rwanda: Abahinzi b’icyayi bahishuye ikiri ku isonga mu bituma bakiri kuri 50% y’umusaruro bifuza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo mu Rwanda, bishimira iterambere bakomeje kugezwaho n’iki gihingwa, ariko babona ritari ku rwego ryagakwiye kuba ririho iyo hatabaho inzitizi zirimo iz’ikiguzi kigihaniste cy’ifumbire bakoresha, gituma ubu umusaruro babona ukiri kuri 50% y’uwo bifuza.

Tariki 21 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga w’icyayi. Abahinga iki gihingwa bo mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko hari intambwe kimaze kubagezaho mu mibereho yabo, ariko bagifite n’inzitizi.

Izindi Nkuru

Umwe mu bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero waganiriye na RADIOTV10, yavuze ko kwagura ubuso buhinzeho icyayi, bibasaba gushyiramo ifumbire nyinshi, ariko ko benshi batabishobora kubera ikiguzi cyayo kigihanitse, kuko ikilo kimwe kigura 835 Frw.

Ati “Iza ku giciro gihenze ku buryo ari imbogamizi ku muhinzi, bibaye byiza bakadushakira nkunganire na yo yunganira abahinzi b’icyayi mu kugira ngo ikiguzi cy’ifumbire kigabanuke cyangwa se banoroherwe kwishyura byaba byiza kurushaho.”

Ikibazo cy’ifumbire ihenze kandi kinagaragazwa n’umuyobozi w’Urugaga rw’Amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda, Nkurikiyinka Jean Nepo uvuga ko ari kimwe mu bituma kugeza ubu bakiri kuri 50% ku cyifuzo cyabo cyo kweza toni 12 z’icyayi ku mwaka, kuri buri hegitari gihinzweho.

Ati “Ni impamvu nyinshi zatuma umusaruro uzamuka ariko ku ifumbire yo birazwi neza ifumbire dutera, abahinzi b’icyayi sinavuga ngo irahagije ariko ni ifumbire ituma umusaruro uzamuka.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, Urujeni Sandrine avuga ko koko ibiciro by’ifumbire byazamutse ndetse Leta ishyiramo inkunga igaragara ariko ko ikibaraje inshinga ari ugushaka amasoko meza atuma abahinzi bagurisha icyayi cyabo ku giciro cyiza bakabasha kwigura inyongeramusaruro.

Ati “Nkunganire ntabwo aba ari cyo tuba twifuza, kuko icyayi kiri mu bihingwa ngengabukungu, ntabwo twakigereranya n’ibindi byo kurya ahubwo kizana amafaranga cyagakwiye no gufasha ibindi bihingwa umuhinzi afite, rero icyo turi gukora ahubwo ni ukureba ngo turebe uburyo twakongera agaciro k’icyayi cyacu kuko iyo ukoze cyiza ukabona amafaranga menshi agufasha no kugura za nyongeramusaruro. Aho rero niho turi gushyira imbaraga cyane kugira ngo tube twashaka amasoko meza.”

Amateka agaragaza ko icyayi cyahinzwe bwa mbere mu Rwanda mu 1952. Kugeza ubu abagihinga babarirwa mu bihumbi 51 babarirwa mu makoperative 21, bakaba barinjirije Igihugu miliyoni 107 $ mu mwaka wa 2022-2023.

Perezida w’Urugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’icyayi avuga igiciro cy’ifumbiri kiri hejuru cyane
Gusa ngo iki gihingwa cyabo gikomeje kubateza imbere

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru