• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

radiotv10by radiotv10
20/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro Union Sacrée de la Nation ry’imitwe ya Politiki ribarizwamo Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, ryatangaje ko ryafunguye urubuga rwo kwakira ibitekerezo ku guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu, mu mugambi yatangije uzamuha ububasha bwo kongera kwiyamamaza.

Iri Huriro rya Tshisekedi ryabitangaje mu itangazo ryashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026, ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umuvugizi waryo, André Mbata Betu Kumesu Mangu.

Muri iri tangazo, avuga ko iki cyemezo cyo kwakira ibitekerezo cyafashwe hakurikijwe “imyigaragambyo myinshi yo gushyigikira gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga yateguwe n’abaturage bacu i Kinshasa, mu Ntara, no mu mahanga hirya no hino muri Afurika, Amerika, Aziya, u Burayi, na Oseyaniya.”

Yakomeje agira ati “kandi dukurikije inyandiko zagenewe Ubuyobozi Bukuru bwa Union Sacrée de la Nation (USN) n’ibikorwa byinshi bisaba kuvugurura Itegeko Nshinga ryo ku wa 18 Gashyantare 2006, ubu riyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ubunyamabanga Buhoraho buratumira Amashyaka/amatsinda ya politiki, amashyirahamwe, abanyamuryango bakomeye ba USN, amadini, imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu, amashyirahamwe y’abanyamwuga, amasendika y’abakozi, abahanga muri rusange, cyane cyane abanyamategeko, ndetse n’abandi bose bashishikajwe n’ishyaka ry’abanyekongo, baba abari mu gihugu cyangwa abari mu mahanga, gutanga ibitekerezo byabo bitarenze ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2026.”

Ubunyamabanga Bukuru bw’iri Huriro, buvuga ko kandi hazashyirwaho komite tekiniki izaba ishinzwe kwiga no gusesengura ibitekerezo bitandukanye bizatangwa kugira ngo hazakorwe raporo izashyikirizwa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ni we watangije umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye, kugira ngo azabone ububasha bwo kongera kwiyamamariza kuyobora iki Gihugu.

Ni umugambi atavugwaho rumwe, wanamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, byumwihariko Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi.

Kabila kandi aherutse gutangaza ko Tshisekedi yamwihindutse ku masezerano bari bagiranye ubwo yajyaga ku butegetsi, kuko bari bumvikanye ko bazajya babusimburanwaho, ariko akaba yarafashe inzira ye.

Tshisekedi agiye gucirwa inzira yo kuzongera kwiyamamariza kuyobora Congo, mu gihe byemejwe ko na Manda ya mbere atari yayitsindiye, ndetse ubutegetsi bwe bukaba bukomeje kunengwa imbaraga nke n’iburabubasha mu gushakira umuti ibibazo biri mu Gihugu cye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − two =

Previous Post

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

Next Post

Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.