Ishyano muri Football ya S.Africa: Ikipe yatsinzwe 33-1, n’iyatsinzwe 59-1 n’ayayatsinze yose yahagaritswe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakipe ane yakinaga mu cyiciro cya Kane muri Afurika y’Epfo, yahagaritswe nyuma y’imikino ibiri irimo uwo imwe yatsinzemo ibitego 33 kuri kimwe n’undi imwe yatsinzemo indi ibitego 59 kuri 1, bikagaragara ko habayemo uburiganya bwo kugurisha imikino kugira ngo aya makipe yitsindishe.

Aya makipe yahagaritswe burundu mu cyiciro cya kane, ni Matiyasi FC, Shivulani Dangerous Tigers, Kotoko Happy Boys ndetse na Nsami Mighty Birds.

Izindi Nkuru

Muti byagenze gute?

Amakipe abiri ari yo Matiyasi FC na Shivulani Dangerous Tigers zariho zikubana zirwanira umwanya wa mbere ariko zishaka kurushanwa ibitego, ziza kwigira inama yo gushora imari mu buriganya.

Iyi kipe ya Shivulani Dangerous Tigers ubwo yakinaga na Kotoko Happy Boys, yayinyagiye amahindu y’ibitego, iyitsinda 33-1 mu mukino wabaye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi.

Matiyasi FC na yo yaje kwihimura na yo ku buriganya bwo kugura umukino, inyagira Nsami Mighty Birds ibitego 59-1 mu gihe iyi kipe yatsinzwe iri ku mwanya wa gatatu.

Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo, bwemeje ko izi ntsinzwi atari gusa ahubwo ko ari uburiganya budakwiye kwihanganira, ni ko gufatira ibyemezo aya makipe uko ari ane yaba ari ayatsinze ibi bitego bidasobanutse ndetse n’ayabitsinzwe.

Aya makipe yose yahise ahagarikwa bituma aya abiri yarwaniraga igikombe yose agihomba ahubwo gihabwa ikipe yari iri ku mwanya wa kane.

Abayobozi b’aya makipe bo, bahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe kiri hagati y’imyaka itanu n’umunani mu gihe abasifuye iyi mikino yombi bo bahagaritswe mu gihe cy’imyaka 10.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gace ka Mopani, Vincent Ramphago yavuze ko abagize uruhare muri ubu buriganya bose, batifuriza ineza umupira w’amaguru bityo ko bakwiye gufatirwa ibihano.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko n’abakinyi bakiri bato babirimo kuko amategeko y’irushanwa avuga ko ari ngombwa ko buri kipe ikinisha ingimbi eshanu ziri munsi y’imyaka 21.”

Uburiganya bwo kugurisha imikino bwagiye bunanugwanugwa mu Rwanda, aho bwavugwaga ku bayobozi b’amwe mu makipe ndetse bamwe muri bo ubwabo bakaba barabishinjanyaga.

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC usanzwe ari Perezida wa Gasogi United, mu mpera z’umwaka ushize ubwo yavugwagaho ibikorwa nk’ibi byo kwitsindisha ku busha kubera kugurisha imikino, yagize icyo abivugaho.

Icyo gihe ubwo ikipe ye yatsindwa na Gorilla FC 1-0 mu mukino wabaye tariki 17 Ukuboza 2022, KNC yagize ati Ngo tura-betting (turatega), reka nkubaze ikibazo kimwe, bavuga ko perezida wa Kiyovu Sports ko ari we ubikora cyane, waramubajije, uwo bavuga cyane ni Perezida wa Kiyovu, uzagende umubaze agusobanurire.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru