Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ishyano muri Football ya S.Africa: Ikipe yatsinzwe 33-1, n’iyatsinzwe 59-1 n’ayayatsinze yose yahagaritswe

radiotv10by radiotv10
09/06/2022
in SIPORO
0
Ishyano muri Football ya S.Africa: Ikipe yatsinzwe 33-1, n’iyatsinzwe 59-1 n’ayayatsinze yose yahagaritswe
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe ane yakinaga mu cyiciro cya Kane muri Afurika y’Epfo, yahagaritswe nyuma y’imikino ibiri irimo uwo imwe yatsinzemo ibitego 33 kuri kimwe n’undi imwe yatsinzemo indi ibitego 59 kuri 1, bikagaragara ko habayemo uburiganya bwo kugurisha imikino kugira ngo aya makipe yitsindishe.

Aya makipe yahagaritswe burundu mu cyiciro cya kane, ni Matiyasi FC, Shivulani Dangerous Tigers, Kotoko Happy Boys ndetse na Nsami Mighty Birds.

Muti byagenze gute?

Amakipe abiri ari yo Matiyasi FC na Shivulani Dangerous Tigers zariho zikubana zirwanira umwanya wa mbere ariko zishaka kurushanwa ibitego, ziza kwigira inama yo gushora imari mu buriganya.

Iyi kipe ya Shivulani Dangerous Tigers ubwo yakinaga na Kotoko Happy Boys, yayinyagiye amahindu y’ibitego, iyitsinda 33-1 mu mukino wabaye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi.

Matiyasi FC na yo yaje kwihimura na yo ku buriganya bwo kugura umukino, inyagira Nsami Mighty Birds ibitego 59-1 mu gihe iyi kipe yatsinzwe iri ku mwanya wa gatatu.

Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo, bwemeje ko izi ntsinzwi atari gusa ahubwo ko ari uburiganya budakwiye kwihanganira, ni ko gufatira ibyemezo aya makipe uko ari ane yaba ari ayatsinze ibi bitego bidasobanutse ndetse n’ayabitsinzwe.

Aya makipe yose yahise ahagarikwa bituma aya abiri yarwaniraga igikombe yose agihomba ahubwo gihabwa ikipe yari iri ku mwanya wa kane.

Abayobozi b’aya makipe bo, bahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe kiri hagati y’imyaka itanu n’umunani mu gihe abasifuye iyi mikino yombi bo bahagaritswe mu gihe cy’imyaka 10.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gace ka Mopani, Vincent Ramphago yavuze ko abagize uruhare muri ubu buriganya bose, batifuriza ineza umupira w’amaguru bityo ko bakwiye gufatirwa ibihano.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko n’abakinyi bakiri bato babirimo kuko amategeko y’irushanwa avuga ko ari ngombwa ko buri kipe ikinisha ingimbi eshanu ziri munsi y’imyaka 21.”

Uburiganya bwo kugurisha imikino bwagiye bunanugwanugwa mu Rwanda, aho bwavugwaga ku bayobozi b’amwe mu makipe ndetse bamwe muri bo ubwabo bakaba barabishinjanyaga.

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC usanzwe ari Perezida wa Gasogi United, mu mpera z’umwaka ushize ubwo yavugwagaho ibikorwa nk’ibi byo kwitsindisha ku busha kubera kugurisha imikino, yagize icyo abivugaho.

Icyo gihe ubwo ikipe ye yatsindwa na Gorilla FC 1-0 mu mukino wabaye tariki 17 Ukuboza 2022, KNC yagize ati “Ngo tura-betting (turatega), reka nkubaze ikibazo kimwe, bavuga ko perezida wa Kiyovu Sports ko ari we ubikora cyane, waramubajije, uwo bavuga cyane ni Perezida wa Kiyovu, uzagende umubaze agusobanurire.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Kuvugurura Stade Amahoro izongera gukinirwaho muri 2024 bizatwara Miliyari 160Frw

Next Post

Kuba M23 yarubuye umutwe ikagarukana imbaraga zidasanzwe hari abayiri inyuma- Ntumba Luaba

Related Posts

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

by radiotv10
15/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi...

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuba M23 yarubuye umutwe ikagarukana imbaraga zidasanzwe hari abayiri inyuma- Ntumba Luaba

Kuba M23 yarubuye umutwe ikagarukana imbaraga zidasanzwe hari abayiri inyuma- Ntumba Luaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.