Hagaragajwe imbogamizi ziri mu kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika, zirimo amadeni aremereye afitwe na bimwe mu Bihugu byo kuri uyu Mugabane, ndetse n’umusaruro w’abikorera ukiri muto.
Byatangajwe mu nama yabereye i Kigali, yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika ryemerejwe i Kigali mu Rwanda muri 2018.
Ni isoko ryatekerejwe ryitezweho gufasha Umugabane wa Afurika kurushaho kwigira, dore ko ryaba ari isoko ry’abaturage bangana na miliyari 1.3 bahuriye ku musaruro mbumbe wa miliyari 3 USD.
Abanyapolitike n’abahanga mu bukungu babyumva nk’amahirwe y’iterambere ry’Umugabane wa Afurika kuko iyo mibare ituma uyu Mugabane witwa ko ufite isoko rigari ku isi.
Icyakora imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ubucuruzi Ibihugu bya Afurika bigirana buri ku rugero rwa 14.4%.
Dr Amany Asfour uyobora Ihuriro ry’abacuruzi ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, avuga ko hakiri umukoro wo gushaka ibyo bacuruza mu gihe badashoboye no kwitunga.
Ati “Kubera iki tutabasha kwihaza mu biribwa? Kuki intambara ziri kure yacu zitugiraho ingaruka zigatuma tubura ibiribwa?”
Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa avuga ko abanyapolitike bagomba kwigana uburyo Ibihugu bikomeye bikoresha kugira ngo byiharire isoko ry’Isi.
Ati “Mu gihe cyose isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika ritarinjiza imishinga mito n’iciriritse mu bigomba kwitabwaho; iri soko rizakomeza kuba mu mvugo gusa. Ibigo bikomeye ku Isi mu bucuruzi byinjije ibigo bito n’ibiciriritse mu mikorere yabyo. Ibyo byatumye bahanga udushya twinshi, bashora imari mu bushakashatsi n’iterambere, bituma bakora ibicuruzwa byinshi byiza kandi biri ku giciro gito, byatumye bahangana ku isoko, ni yo mpamvu ibicuruzwa bya bo byigaruriye isoko ryacu.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; avuga ko Ibihugu byo kuri uyu Mugabane bikwiye gukora cyane kugira bibashe no guhangana n’amadeni bifite.
Ati “Tugomba kugira ubushobozi bwo gukora umusaruro urenze amadeni dufite, kubera ko Ibihugu bya Afurika tugifite amadeni; iyo ufashe agaciro k’ibyo ducuruza ugakuramo amadeni, dusigara mu gihombo. Iki gihombo tukimazemo imyaka myinshi, ntekereza ko ari yo mpamvu abantu bari bahugiye mu kugabanya ubushomeri kuruta guhanga ubutunzi.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera, Stephen Ruzibiza, agaragaza ko bimwe mu byatanga umuti w’ibi bibazo, ari ukwita ku bacuruzi bato.
Yagize ati “Igikenewe ni uko abo bita ku badashoboye cyangwa bafite intege nkeya; bagira intege nyinshi bagakoresha ayo mahirwe, ari yo mpamvu abacuruzi bo mu Rwanda n’abo mu bindi Bihugu bahora baganirizwa, icyo baba bakeneye ni amafaranga. Niba ari mu by’ubuhinzi ni imbuto zitanga umusaruro mwinshi. Ari ukuhura, imihanda, icyo gihe rero iyo isoko nk’iri rije, ari ibyo Leta iri butange ni ho bigaragarira muri uwo mujyo.”
Abanyapolitike bavuga ko abikorera ku giti cyabo ari bo zingiro ry’iterambere ry’Umugabane wa Afurika, bakabishingira ku mibare igaragaza ko 80% y’ubukungu bw’Igihugu buri mu bikorera. Uru rwego kandi rutanga imirimo ku rugero rwa 90% y’abaturage bari mu kazi.
David NZABONIMPA
RADIOTV10