Uwari mu marira kubera ibyamubayeho bigaca intege abandi ubu arabyinira ku rukoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturare wo mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, wari wagaragaje ko amaze amezi atanu ategereje guhabwa ubwishyu bw’Inka ye yapfuye yarayishyize mu bwishingizi, nyuma y’uko bitangajwe mu itangazamakuru, yahise yishyurwa.

Ni inkuru yatangajwe na RADIOTV10, aho Minani Sylvere utuye mu Mudugudu wa Kivugangoma I mu Kagari ka Nyamirambo, yavugaga ko imwe mu nka ze ebyiri yari yarashyize mu bwishingizi, yapfuye muri Werurwe 2023, ariko akaba yari amaze amezi atanu asaba kwishyura na Radiant Yacu Ltd.

Izindi Nkuru

Uyu muturage yavugaga ko ubwo iki kigo cy’Ubwishingizi cyazaga kubakangurira gushyirisha amatungo yabo mu bwishingizi, cyababwiraga ko bifata iminsi 15 kugira ngo umuntu yishyurwe amafaranga yo kumushumbusha mu gihe itungo rye ripfuye.

Ibi byanatumye bamwe mu baturage barimo abinjiye muri ubu bwishingizi ndetse n’ababiteganyaga, batangira kubukemanga.

Ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, nyuma y’amasaha macye Urubuga rwa RADIOTV10 rutangaje iyi nkuru yari yanatanzweho igitekerezo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ko ikibazo cy’uyu muturage kigiye gukemuka, uyu muturage yishyuwe amafaranga ibihumbi 250 Frw na Radiant Yacu Ltd.

Minani aganira na RADIOTV10, yashimiye ubuvugizi yakorewe bwatumye ahita yishyurwa mu gihe yari amaze amezi atanu ategereje.

Ati “Ejo nzajya kuyabikuza [amafaranga]. Byandenze ukurikije amezi nari narirukanse, amaguru yarahiriye ku Karere.”

Aha ubutumwa abari bacitse intege zo gushyira amatungo yabo mu bwishingizi, Minani yagize ati “Ndababwira ko bagomba kujyamo kuko njye byari byarapfiriye ku muyobozi wari warakoze raporo nabi.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru