Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda unakundirwa ikimero cye yakoze ibitarakorwa n’undi

radiotv10by radiotv10
16/08/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda unakundirwa ikimero cye yakoze ibitarakorwa n’undi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa mbere w’igitsinagore ushinze Label ye bwite muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Uyu muhanzikazi Sheebah Karungi w’imyaka 33 yashinze inzu itunganya imiziki ye bwite yitiriye akazina ke kakabyiniriro yayise “KARMA MUSIC” Yemeza ko igihe kigeze ngo afashe abandi bahanzi bakizamuka.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo nanjye ngire uruganda rw’umuziki, ngiye kuba umugore wa mbere, umwamikazi utunze inzu itunganya umuziki.”

Sheebah ateye iyi ntambwe, iha umukoro abandi bahanzi b’igitsinagore muri Uganda kuko nt wundi wari warabikoze.

Queen Karma nk’uko akunda kwiyita, ni umwe mu bahanzikazi bamaze kwamamara muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yagiye akora indirimbo zinyuranye zagiye zikundwa na benshi.

Azwiho kandi gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye mu karere barimo n’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, aho bakora indirimbo yitwa Binkolera.

Sheebah Karungi

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 2 =

Previous Post

Shampiyona ikomeje gutungura ruhago y’Isi igiye kumanukamo myugariro wihagazeho i Burayi

Next Post

Isoko ryitezweho kuzahura Afurika ryatangiye kugaragaramo birantega rikiri mu iterura

Related Posts

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

by radiotv10
07/07/2025
0

Ni ku nshuro ya gatandatu habaye ibi bitaramo by’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, bikaba ku nshuro ya gatatu MTN...

IZIHERUKA

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha
MU RWANDA

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

11/07/2025
Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

11/07/2025
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Isoko ryitezweho kuzahura Afurika ryatangiye kugaragaramo birantega rikiri mu iterura

Isoko ryitezweho kuzahura Afurika ryatangiye kugaragaramo birantega rikiri mu iterura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.