• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Isomo Perezida Museveni avuga ko yakuye mu kuba agiye gushyingiza Umwuzukuru we

radiotv10by radiotv10
27/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Isomo Perezida Museveni avuga ko yakuye mu kuba agiye gushyingiza Umwuzukuru we
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba umwuzukuru we yateye intambwe ya mbere yo kurushinga mu muhango uzwi nko ‘Kuhingira’, avuga ko byamusigiye isomo, iyo umuntu ahora mu murimo w’Imana, na yo iba mu bye.

Ni nyuma yuko umwuzukuru wa Museveni, Sasi Karugire akaba umwana w’umukobwa we Natasha Museveni Karugire na Edwin Karugire, yakoreye umuhango wa gakondo ubanziriza iyo gushyingirwa wabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Perezida Museveni wari muri ubu bukwe akanaha impanuro umuryango mushya umukomokaho, yavuze ko ari intambwe ikomeye ku giti cye n’ubuhamya bw’ukwemera.

Museveni yagize ati “Ndashimira Imana ko njye na Maama Janet n’umuryango wanjye, yaramfashije abana bacu bagakura mu gihe Uganda yari iri mu bihe bigoye. Ndanashima Imana kuba mbona abuzukuru banjye bagenda bakuru, banubaka imiryango yabo.”

Museveni yakomeje agira ati “Aka kanya ndashimira Imana kubona umuzukuru wanjye Sasi Karugire, umukobwa wa Edwin na Natasha Karugire, bashyingiranywe.”

Perezida wa Uganda, yavuze ko kubona ibi birori by’umwuzukuru we, hari isomo rikomeye byamusigiye. Ati “Bimpa isomo ko igihe ukora umurimo w’Imana, na yo ikora ibyawe.”

Umuhango wakozwe n’umwukuzu wa Museveni, uzwi nka Kuhingara, usanzwe umuhango w’ingenzi mu muco cyane cyane mu miryango yo mu Burengerazuba bwa Uganda, ugaragaza imenyekanisha ry’umugeni ku mugaragaro mu muryango w’umukunzi we kandi akenshi ni imwe mu ntambwe zikomeye mbere y’ubukwe.

Ni umuhango ujya kumera nk’uwo gufata irembo mu Rwanda, aho imiryango ibanza kumenyana, ariko uyu wo muri Uganda, ukaba wo unitabirwa n’abazashyingiranwa, bakerekanwa, kugira ngo abagize imiryango yabo ibamenye.

Sasi Karugire, umwuzukuru wa Museveni yakoze imihango ya mbere yo gushyingirwa
Perezida Museveni n’ababyeyi b’umwuzukuru we
Sasi Karugire yakoreye imihango ya mbere yo gushyingirwa
Museveni yagaragaje ibyishimo byamusigiye

Imiryango yahuye iramenyana bihagije

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − four =

Previous Post

Ukuriye Dipolomasi ya Iran ukomeje kujya gushaka ubufasha arahura na Perezida Putin w’u Burusiya

Next Post

Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida

Related Posts

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Next Post
Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida

Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.