Israel yatangaje ko igiye kongera guhamagara abasirikare bunganira ibihumbi 60, ndetse ikanongerera igihe abandi ibihumbi 20 bari bahasanzwe, kugira ngo bifashishwe mu gitero cyayo gikomeye ku mujyi wa Gaza.
Uyu mujyi, usigaye ufatwa nk’igihome cya nyuma cy’umutwe wa Hamas uherereye mu majyaruguru ya Gaza, ubu uri kwinjirwamo n’ingabo za Israel aho zimaze kugera ku nkengero zawo.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasabye ko igitero cyihutishwa, nubwo cyari giteganyijwe kumara amezi atanu cyangwa arenga.
Ibi kandi byatumye hazamuka amajwi menshi y’abanenga uyu mwanzuro, haba imbere mu Gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko bizatuma ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ibyangombwa by’ibanze muri Gaza kirushaho gukara, ndetse n’ubuzima bw’abashimuswe basigaye mu maboko ya Hamas bujya mu kaga gakomeye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel aherutse kuburira ko abasirikare bagenda bacika intege kubera guhamagarwa inshuro nyinshi, ariko ibyo ntibyitabweho.
Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko ubushakashatsi buherutse kwerekana ko hafi 40% by’abasirikare bafite ubushake bucye bwo gukomeza gukora, mu gihe abagera kuri 13% ari bo gusa bafite ubushake bwinshi.
Ibi byerekana ko Israel ishobora guhura n’ikibazo mu gihe abaturage benshi bayo na bo bakomeje gusaba ko intambara yarangira.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10