Saturday, February 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

radiotv10by radiotv10
28/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yemeje ko yatangije ibitero kuri Iran bigamije kwikiza imbogamizi, aho igitero cya mbere cyagabwe hafi y’Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Aya makuru yemejwe Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz wavuze ko ibi bitero byatangijwe n’iki Gihugu, bigamije “gukuraho imbogamizi” ndetse igitero cya mbere kikaba cyagabwe hafi y’Ibiro bya Ayatollah Ali Khamenei.

Ni igitero cyatangijwe ku manywa y’ihangu mu murwa Mukuru wa Iran, aho bivugwa ko Leta Zunze Ubumwe za America zifite akaboko muri ibi bitero.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, yavuze ko iki gitero cyagabwe “kugira ngo bakureho imbogami” nk’uko itangazo rya Katz ribivuga. Iri tangazo ryongeyeho ko “hatangijwe ibihe bidaanzwe kandi bihoraho muri Israel yose.”

Nk’uko amakuru abivuga, igitero cya mbere cyagabwe hafi y’ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.

Igicu cy’umwotsi cyagaragaye giturutse mu mujyi rwagati, kandi bivugwa ko humvikanye ibisasu bitatu mu mujyi wa Tehran, nk’uko itangazamakuru rya Iran ribivuga.

Ntabwo byasobanuwe neza icyo igitero cyari kigamije, ariko iki gitero kije mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America zajyanye indege nyinshi z’intambara n’amato by’intambara muri ako karere kugira ngo zigerageze gushyira igitutu kuri Iran mu masezerano ajyanye n’umushinga wayo wo guhagarika ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump mu ijambo yatanze mu ijoro ryacyeye, yavuze ko ashyize imbere inzira z’ibiganiro, ariko ko Iran izakomeza kureberwa mu isura yo kuba iteye impungenge mu buryo bukomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

How to shower properly and how often to bathe

Related Posts

Amakuru yamenyekanye ku gitero cyahitanye Willy Ngoma wa AFC/M23  n’ukuri ku byavuzwe kuri Gen.Makenga

Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa

by radiotv10
27/02/2026
0

Amakuru aravuga Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23 uherutse kwicwa arasiwe mu gitero cya Drone za FARDC...

BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

by radiotv10
27/02/2026
0

Nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekadi agiriye uruzinduko mu Bufaransa, Guverinoma y’Igihugu cye...

Haravugwa amakuru y’uko igitero cya drone cyahitanye Willy Ngoma cyagenze

Haravugwa amakuru y’uko igitero cya drone cyahitanye Willy Ngoma cyagenze

by radiotv10
26/02/2026
0

Amakuru ku rupfu rwa Lieutenant-Colonel Willy Ngoma, akomeje kujya hanze, aho bivugwa ko drone yamurashe, yari iri gucungacunga abayobozi mu...

Amakuru yamenyekanye ku gitero cyahitanye Willy Ngoma wa AFC/M23  n’ukuri ku byavuzwe kuri Gen.Makenga

Amakuru yamenyekanye ku gitero cyahitanye Willy Ngoma wa AFC/M23  n’ukuri ku byavuzwe kuri Gen.Makenga

by radiotv10
26/02/2026
0

Igitero cy’indege za drone cyahitanye Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Willy Ngoma, byamenyekanye ko cyishe abantu icyenda, gihusha Umugaba Mukuru w’aba...

Hamenyekanye Ibihugu bya mbere bya Afurika Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi agiye kugiriramo uruzinduko

Hamenyekanye Ibihugu bya mbere bya Afurika Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi agiye kugiriramo uruzinduko

by radiotv10
26/02/2026
0

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV agiye kugirira uruzinduko mu Bihugu bine byo muri Afurika, ari na...

IZIHERUKA

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye
AMAHANGA

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

by radiotv10
28/02/2026
0

How to shower properly and how often to bathe

How to shower properly and how often to bathe

28/02/2026
Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y’amakimbirane

Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y’amakimbirane

27/02/2026
Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko

Umunyamakuru Djihad yahamijwe ibyaha byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

27/02/2026
Amakuru yamenyekanye ku gitero cyahitanye Willy Ngoma wa AFC/M23  n’ukuri ku byavuzwe kuri Gen.Makenga

Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa

27/02/2026
Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

27/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

How to shower properly and how often to bathe

Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y’amakimbirane

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.