Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel&Hamas: Hagaragajwe igishobora gutuma intambara irangira n’ahakiri imbogamizi

radiotv10by radiotv10
12/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Israel&Hamas: Hagaragajwe igishobora gutuma intambara irangira n’ahakiri imbogamizi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nama yiga ku kibazo cy’intambara imaze igihe ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza, hagaragajwe ko uruhande rumwe rwa Israel rufite ubushake bwo kubahiriza gahunda yo guhagarika imirwano igihe cyose Hamas yakora ibyo iyisaba, mu gihe uyu mutwe wo ukomeje kwinangira.

Ni inama yabereye mu Misiri, yatumijwe n’abasanzwe ari abahuza muri iki kibazo, barimo Abdel Fattah El-Sisi, Perezida w’iki Gihugu, Umwami wa Jordan, Abdullah II Ibn Al-Hussein, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ikaba yanatumiwemo Abakuru b’Ibihugu nka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres yavuze ko ibibera muri Gaza ari ubwa mbere yari abibonye.

Yagize ati “Hashize amezi umunani abasivile bo muri Gaza bari mu bibazo bikomeye. Urwego biriho ni ubwa mbere mbibonye kuva naba Umunyamabanga Mukuru.”

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko nubwo umuzi w’iki kibazo, ukomeye ariko kuwushakira umuti bishoboka, kuko hari ingero zigaragaza ko ntakidashoboka.

Yagize ati “Imbaraga, uburyo n’ubushobozi biri muri iki cyumba; ntibishobora kunanirwa kugira icyo bikora mu buryo bwihuse bushyira iherezo ku bibazo byugarije abasivile batagira ingano nk’uko tubibona buri munsi.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony J. Blinken; yavuze ko Igihugu cye giherutse gushyiraho uburyo bwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye, ariko ikibazo kikiri ku ruhande rumwe rwa Hamas.

Yagize ati “Ubwo ejo nahuranaga na Minisitiri w’Intebe Netanyahu; yagaragaje ko yiteguye kubahiriza aya masezerano. Kuri uwo munsi kandi Akanama Gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye katoreye uwo mwanzuro. Ibihugu 14 byarayemeye. Ariko kimwe ni cyo cyayabangamiye. Ndetse n’Ibihugu byose by’Abarabu birayashyigikiye. Kugeza uyu munsi ikintu kimwe cyonyine gituma atagerwaho ni Hamas.”

Amahanga akomeje gusaba ko impande zombi zishyira iherezo kuri iyi ntambara, icyakora Hamas yanze gutanga imfungwa za Israel, mu gihe iki Gihugu na cyo kivuga ko kitazigera gitererana abatuare bacyo, imbaraga za Dipolomasi nizinanirana ngo Israel izagarura abaturage bayo ku mbaraga za gisirikare; inasige ikumiriye ko ibyayibayeho byazongera ukundi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − eleven =

Previous Post

U Rwanda rwasubije Umuryango urushinja ibinyoma ku by’abimukira rugaragaza n’ibyo wirengagiza

Next Post

Umufaransa wakoreye ingendo mu karere n’igare ridasanzwe nyuma y’u Rwanda n’u Burundi yageze Tanzania

Related Posts

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye...

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

by radiotv10
15/10/2025
0

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu...

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

by radiotv10
15/10/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umufaransa wakoreye ingendo mu karere n’igare ridasanzwe nyuma y’u Rwanda n’u Burundi yageze Tanzania

Umufaransa wakoreye ingendo mu karere n’igare ridasanzwe nyuma y’u Rwanda n’u Burundi yageze Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.