Mu nama yiga ku kibazo cy’intambara imaze igihe ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza, hagaragajwe ko uruhande rumwe rwa Israel rufite ubushake bwo kubahiriza gahunda yo guhagarika imirwano igihe cyose Hamas yakora ibyo iyisaba, mu gihe uyu mutwe wo ukomeje kwinangira.
Ni inama yabereye mu Misiri, yatumijwe n’abasanzwe ari abahuza muri iki kibazo, barimo Abdel Fattah El-Sisi, Perezida w’iki Gihugu, Umwami wa Jordan, Abdullah II Ibn Al-Hussein, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ikaba yanatumiwemo Abakuru b’Ibihugu nka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres yavuze ko ibibera muri Gaza ari ubwa mbere yari abibonye.
Yagize ati “Hashize amezi umunani abasivile bo muri Gaza bari mu bibazo bikomeye. Urwego biriho ni ubwa mbere mbibonye kuva naba Umunyamabanga Mukuru.”
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko nubwo umuzi w’iki kibazo, ukomeye ariko kuwushakira umuti bishoboka, kuko hari ingero zigaragaza ko ntakidashoboka.
Yagize ati “Imbaraga, uburyo n’ubushobozi biri muri iki cyumba; ntibishobora kunanirwa kugira icyo bikora mu buryo bwihuse bushyira iherezo ku bibazo byugarije abasivile batagira ingano nk’uko tubibona buri munsi.”
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony J. Blinken; yavuze ko Igihugu cye giherutse gushyiraho uburyo bwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye, ariko ikibazo kikiri ku ruhande rumwe rwa Hamas.
Yagize ati “Ubwo ejo nahuranaga na Minisitiri w’Intebe Netanyahu; yagaragaje ko yiteguye kubahiriza aya masezerano. Kuri uwo munsi kandi Akanama Gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye katoreye uwo mwanzuro. Ibihugu 14 byarayemeye. Ariko kimwe ni cyo cyayabangamiye. Ndetse n’Ibihugu byose by’Abarabu birayashyigikiye. Kugeza uyu munsi ikintu kimwe cyonyine gituma atagerwaho ni Hamas.”
Amahanga akomeje gusaba ko impande zombi zishyira iherezo kuri iyi ntambara, icyakora Hamas yanze gutanga imfungwa za Israel, mu gihe iki Gihugu na cyo kivuga ko kitazigera gitererana abatuare bacyo, imbaraga za Dipolomasi nizinanirana ngo Israel izagarura abaturage bayo ku mbaraga za gisirikare; inasige ikumiriye ko ibyayibayeho byazongera ukundi.
David NZABONIMPA
RADIOTV10