Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe mu isoko rya Sange muri Uvira, igahitana abaturage b’inzirakarengane batanu.
Ni nyuma yuko mu isoko rya Sange riherereye mu kibaya cya Ruzizi muri Teritwari ya Uvira, kuri uyu wa Kane tariki 29 Mutarama 2026 hatewe igisasu kigahitana bamwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iyi grenade “yatewe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu gace kari gakoraniyemo abaturage benshi” yahitanye inzirarakarengane z’abasivile eshanu.
Kanyuka wavuze ko mu bahitanywe n’iyi grenade harimo n’abagore, yatangaje ko hari n’abandi benshi bakomeretse. Ati “Iki gikorwa ni icyaha ndengakamere kandi gihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu mpuzamahanga.”
Yavuze kandi ko kuri uyu wa Kane n’ubundi saa moya na mirongo ine n’itanu, bariya barwanyi barwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagabye ikindi gitero cy’iterabwoba bagatera bombe ku bwato bwari buri ku mwaro.
Nanone kandi umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo ukorana n’igisirikare cya Congo (FARDC) washimuse abagore babiri b’abanyamulenge.
Kanyuka yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kumenya aya marorerwa ariho akorwa n’uruhande bahanyanye yo guhonyora uburenganzira bwa muntu no kurenga ku byemezo byo guhagarika imirwano, biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yasoje avuga ko iri Huriro AFC/M23 ryamagana ryivuye inyuma ibi bikorwa by’iterabwoba binagize ibyaha biri gukorwa na Leta ya Congo, kandi ko igomba kuzabyirengera.
RADIOTV10











