Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Itegeko rishya ritishimiwe n’abahanzi Nyarwanda ryongeye kuvugwaho n’umwe mu bagize Guverinoma

radiotv10by radiotv10
22/08/2024
in MU RWANDA
0
Itegeko rishya ritishimiwe n’abahanzi Nyarwanda ryongeye kuvugwaho n’umwe mu bagize Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yamaze impungenge abahanzi batanyuzwe n’itegeko rishya ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, ko ritazabangamira uburenganzira bwabo nk’uko bamwe babiketse.

Iri tegeko rishya ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku ya 31 Nyakanga 2024, ririmo ingingo zitanyuze bamwe mu bahanzi Nyarwanda, nk’ingingo ya 301, yemera ikoreshwa rya bimwe mu bihangano by’abahanzi mu ruhame, bitagombye ko bitangirwa uburenganzira.

Umuhanzi Tom Close wagaragaje ko atanyuzwe na bimwe mu biteganywa n’iri tegeko, mu butumwa aherutse gutanga, yagize ati “Ba nyakubahwa igihangano cy’umuhanzi cyagakwiriye kumuha inyungu, yahitamo kuyigomwa ku nyungu rusange akaba ariwe wifatira icyemezo.”

Gusa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yizeje abahanzi ko iri tegeko rigiye gusuzumwa kugira ngo ibibangamiye abahanzi bibe byagororwa.

Dr. Utumatwishima yagize ati “Ingingo ya 301 ya IP Law (intellectual property law) tuzafatanya n’inzego zose zagize uruhare mu gushyiraho itegeko tuyisuzume ibe yanozwa. Abahanzi, ababareberera inyungu, abanyamategeko, aba DJs n’abategura ibitaramo, mwese tuzaganira vuba cyane, dufatanyije tuzabinoza twihangane.”

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yizeje aba bahanzi ko iri tegeko ritazabangamira uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Ku bo mu ruganda rw’ubuhanzi, itegeko riheruka gusohoka ntirizabambura uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge w’ibihangano byanyu.”

Yakomeje agira ati “Inzego zateguye, izemeje ndetse n’izizakurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko, zizatanga umucyo kuri iyi ngingo yihariye, icyayiteye, ndetse n’ibisobanuro by’izindi ngingo, zirimo n’izirebana n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, yaboneyeho gushima uruhare rw’uruganda rw’ubuhanzi bigira mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Yavuze ko amategeko ashyirwaho agamije iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abahanzi no kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, kandi ko rizakomeza kunonosorwa ndetse no kuganirwaho n’abo rireba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

India: Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’ibyago byatewe na Gaze bigasiga benshi mu marira

Next Post

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali biyongera ku bashyizweho na Perezida Kagame bamenyekanye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abajyanama b’Umujyi wa Kigali biyongera ku bashyizweho na Perezida Kagame bamenyekanye

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali biyongera ku bashyizweho na Perezida Kagame bamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.