Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Itsinda ry’indwanyi kabuhariwe zaniyambajwe na DRCongo ryatangiye gufatirwa ibyemezo bikarishye

radiotv10by radiotv10
11/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje icyifuzo gikomeye inerura iby’abacancuro b’indwanyi b’Abarusiya bazanywe muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’Indwanyi z’abacancuro rya Wagner Group, rikomeje gushyirwa ku rutonde rw’imitwe w’iterabwoba n’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi birimo u Bufaransa, bukomeje no gushishikariza ibindi kwemeza iri tsinda nk’umutwe w’iterabwoba, kugira ngo rikomanyirizwe ahantu hose.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatoye itegero ryemeza ko iri tsinda rikomoka mu Burusiya, ari uw’abacancuro bari mu murongo wa Politiki ya dupigane ya Perezida Vlarimir Putin.

Umwe mu Bashingamategeko b’u Bufaransa, Benjamin Haddad yagize ati “Urebye aho bakorera hose abacancuro ba Wagner bagenda bakwirakwiza ibikorwa bibi birimo guhungabanya umutekano n’urugomo.”

Benjamin Haddad yakomeje agira ati “Barica bakanakora iyicarubozo. Bakora ubuhotozi, bakanafata bugwate. Batera ubwoba kandi bagakoreshwa mu bikorwa byo kwimakaza umuco wo kudahana.”

Uyu mushingamategeko wo mu Nteko y’u Bufaransa yavuze ko abarwanyi ba Wagner atari abacancuro nk’abandi basanzwe bajyanwa n’amafaranga ahubwo “bagendagenda hose, bakava muri Mali bakajya muri Ukraine bagiye gutanga ubufasha mu bikorwa by’ubushotoranyi bya Perezida Putin bibangamira Demokarasi yacu.”

Abayobozi b’u Bufaransa kandi bashinja iri tsinda kuba ryaratobeje imigambi y’u Bufaransa mu Burengerazuba bwa Afurika byumwihariko muri Mali.

Benjamin Haddad yavuze ko yizeye ko uyu mwanzuro wafashwe n’Inteko yabo, uzabera urugero ibindi Bihugu binyamuryango w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burari, byo gushyira Wagner mu mitwe y’iterabwoba.

Perezida Volodymyr Zelenskyy w’Igihugu cya Ukraine gihanganye n’u Burusiya, yoherereje ubutumwa Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, ayishimira kuba yafashe iki cyemezo, asaba Ibindi Bihugu kugenza nk’u Bufaransa.

Iri tsinda rya Wagner rifite abarwanyi biyambajwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo guhanga n’umutwe wa M23, ndetse no mu gihe iki Gihugu cyari gikomeje kuvuga ko kiteguye gushoza intarambara ku Rwanda.

Perezida Paul Kagame yigeze kugaruka kuri aba bacancuro ba Wagner biyambajwe na DRC, avuga ko bizatuma ibintu birushaho kuba bibi.

Mu butumwa yatanze tariki 09 Murarama uyu mwaka, Perezida Kagame yagize ati “Niwumva ko ikibazo kirambirije ku bacancuro ujye umenya ko kabaye. Nibiza rero kuri twe guhangana n’abacancuro, twebwe rwose dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana n’abacancuro. Abacancuro ni abantu b’imburamumaro udashobora gutegeraho amakiriro. Rero Ibihugu birambirije ku bacancuro mujye mumenya ko muri mu kangaratete.”

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanemeye ko aba bacancuro koko bari muri iki Gihugu, yavuze ko bagiye mu bikorwa gutoza abasirikare ba FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − three =

Previous Post

Ubutumwa bw’ingenzi bwahawe Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro

Next Post

Umunyamakuru Kazungu Clever noneho agaragaje ikibazo cy’ingutu kitagarukwaho kiri mu byagwingije ‘Football’ nyarwanda

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru Kazungu Clever noneho agaragaje ikibazo cy’ingutu kitagarukwaho kiri mu byagwingije ‘Football’ nyarwanda

Umunyamakuru Kazungu Clever noneho agaragaje ikibazo cy’ingutu kitagarukwaho kiri mu byagwingije ‘Football’ nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.