Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iyaba twashobora gukora byinshi n’ahandi- Perezida Kagame afungura inyubako ya Radiant yatwaye Miliyari 22Frw

radiotv10by radiotv10
23/05/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Iyaba twashobora gukora byinshi n’ahandi- Perezida Kagame afungura inyubako ya Radiant yatwaye Miliyari 22Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko atari ngombwa gushimira Leta korohereza abashoramari gukora ibikorwa by’iterambere nk’inyubako yujujwe na Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, kuko ari inshingano zayo, ahubwo ko iyaba byashobokaga ngo bikorerwe n’ibindi bigo no mu bindi bice by’Igihugu.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako izakoreramo icyicaro gikuru cya Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant Insurance Company Ltd yubatse mu Mudugudu wa Imena mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko igikorwa nk’iki cy’iterambere, ari kimwe mu byo Igihugu cyifuza kugira kuko bikizanira amahirwe mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere ubukungu bwacyo.

Ati “Amafaranga yagiye kuri iyi nyubako n’ibindi, ni byo twifuza kubona mu Gihugu cyacu, yaba muri uyu mujyi mu murwa mukuru, n’ahandi mu Ntara no mu Turere, turashaka kubona ishoramari ritera imbere, ibikorwa by’iterambere by’ubukungu bigenda neza.”

Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano za Leta mu gufasha abikorera kugera ku bikorwa nk’ibi, yaba mu gushyiraho amategeko ndetse na Politiki byorohereza abashoramari.

Yavuze ko hari ibibazo bikiriho koko, yizeza ko iyo bimenyekanye ibishoboka bishakirwa umuti, bikajya ku ruhande kugira ngo abikorera bakomeze gukorera mu mwuka uborohera.

Perezida Kagame avuga ko yaba inzego za Leta ndetse n’iz’abikorera, iteka baba bafite ibyo bagomba gukora kugira ngo ishoramari nk’iri rigende neza kandi rigirire akamaro abaturage.

Yavuze ko Leta ihora ifite izo nshingano zo korohereza no gufasha ishoramari nk’iri gukorera ahantu heza, kandi ikabikora itagamije gushimirwa.

Ati “Ibyo kuvuga ko twagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bishoboka, mukimuka aho mwari muri mukaza aha biteza imbere ibikorwa kurusha, n’ubundi ni yo nshingano dufite, iyaba twashoboraga gukora byinshi no ku bandi n’ahandi, byadushimisha.”

Nanone kandi kuba sosiyete nk’iyi yarabashije kubyaza umusaruro amahirwe y’ibyo yafashijwemo na Leta, na byo ari ibyo gushimira.

Ati “Ni byiza ko mutapfushije ubusa iyo nkunga mwatewe, ibikorwa hano birivugira, uru ni urugero, kuba njye naje hano gufatanya namwe gufungura iyi nyubako byari ukubashyigikira ariko no kugira ngo n’abandi barebereho, bibe urugero no mu bindi bikorwa nk’ibi cyangwa n’ibindi bitandukanye bishoboka.”

Inyubako ya Radiant inogeye ijisho

Yashimye uburyo yubatswe

Perezida Kagame yavuze ko yashimye iki gikorwa, avuga ko nubwo atatembereye muri iyi nyubako yose, ariko yabonye igaragara neza, ariko ko naramuka agize icyo abona cyo kunenga azakibwira ubuyobozi bw’iyi sosiyete.

Avuga ko akunda kunenga iyo abonye ibitanoze, ariko ko biba bigamije kugira ngo ibikwiye gukosorwa bikosorwe. Ati “Kunenga ntabwo ari ukutanyurwa, kunenga ni ukugira ngo ibikorwa birusheho kumera neza, ntakindi biba bigamije.”

Avuga ko mu rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda, hari intambwe ishimishije igaragara yatewe, kandi ko byagiye bigerwaho kubera kugenda habaho kunoza no kwibutswa ibyo abantu bakwiye gukora neza.

Ati “Hari ubwo ikintu gikozwe neza n’igikozwe nabi kandi ubundi biri mu ntera imwe, hari ubwo ikiguzi cyabyo kiba kingana. Ushobora kubaka inzu nziza nk’iyi, ukaba uyibona ko ari nziza nk’uku, undi akubaka indi isa nk’iyi biteye kimwe, bifite urugero rumwe, ibivuyemo ntibise kandi byatwaye amafaranga angana.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko agenda anabigaragaza mu zindi nzego atari mu bikorwa remezo gusa nk’ibi, ariko byose biba bigamije kugira ngo ibikosorwa bikosorwe, kuko iyo bidakosowe bigira ikiguzi kindi bitwara, cyangwa ingaruka bizana.

Ati “Ariko muri ibyo byose ndashima ko mwakoze iki gikorwa ndetse n’imirimo mukora yatumye mushobora ibi, n’ibizakorerwamo n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko atazahwema gushyigikira abandi bakora ibyiza nk’ibi, kuko biba bigamije ineza y’abaturage ndetse bikazanira n’inyungu ubukungu bw’Igihugu.

Iyi nyubako izakoreramo icyiciro Gikuru cya Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, ifite agaciro ka miliyari 22 Frw, ikaba yarubatswe mu gihe cy’imyaka itanu. Izanakoreramo kandi ibindi bigo by’ubucuruzi nk’Amabanki ndetse n’ibindi.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro iyi nyubako
Umukuru w’u Rwanda avuga ko ibikorwa nk’ibi ari byo Igihugu cyifuza

Iyi nyubako ifite agaciro ka miliyari 22 Frw

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 16 =

Previous Post

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda na we yatanze kandidatire ngo azahatanire kuba Umudepite

Next Post

Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda

Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.