Umunyarwenya uzwi mu Rwanda na we yatanze kandidatire ngo azahatanire kuba Umudepite

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwenya Samson Mucyo, uzwi nka Samu mu itsinda ry’abanyarwenya rya Zuby Comedy, ni umwe mu batanze kandidatire bifuza guhatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, uvuga ko yakuze yiyumvamo politiki ariko akagira ubwoba, none ubu bwashize.

Samu watanze kandidatire ye kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, arifuza guhatana mu cyiciro cy’urubyiruko, rusanzwe rugira abaruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Izindi Nkuru

Ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye, Samu yavuze ko yakuze yiyumvamo Politiki, ariko agatinya kuyinjiramo, ariko ko abona igihe kigeze ngo ayinjiremo byeruye.

Yavuze ko akurikije umushinga amaze imyaka itatu ategura, yiyumvamo ubushobozi igihe yatsindira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi ko yumva hari umusanzu ukomeye yatanga nk’umwe mu rubyiruko mu gukomeza kubaka Igihugu.

Ati “Ku bwanjye mfite umushinga nkozeho imyaka itatu, nimpabwa uburenganzira, ni umushinga uzajya utanga akazi ku rubyiruko, ku kwezi uzajya uha akazi abantu bagera muri 60 bo mu nzego zitandukanye. Mu gihe tuzahabwa amahirwe, dufite byinshi byo gukora.”

Avuga ko nubwo ntawundi munyarwenya uratsindira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ariko ko aramutse agize amahirwe akayinjiramo, ari bwo yafata icyerekezo cy’umwuga we wo gusetsa, niba yawukomeza cyangw akawuhagarika.

Icyakoze avuga ko uyu mwuga w’urwenya usanzwe unatanga umusanzu muri gahunda za Politiki, nko mu bukangurambaga buba bugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Comedy ntabwo ari mbi, ni uruganda rwiza, hari umusanzu twagiye dutanga nko muri Transparency Rwanda, Zuby yatanze umusanzu mu kurwanya ruswa, twakoranye na bo mu gihe cy’imyaka ibiri, twakoranye na Polisi muri ‘Gerayo Amahoro’…”

Samu avuga ko atanze kandidatire akaba ategereje ko izemezwa cyangwa itemezwa, ariko ko yakwemezwa cyangwa ntiyemezwe, kuri we byose azabyakira, ariko ko politiki yo azayigumamo kandi asanzwe anayirimo nk’abandi bose baba bafite ibyo bakora biganisha ku mirongo migari.

Samu wo muri Zuby Comedy nyuma yo gutanga kandidatire yaganirije itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru