Saturday, May 10, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Izamuka ry’amafaranga abagenzi bishyura mu ngendo bishobora kugera no ku biciro ku masoko?

radiotv10by radiotv10
14/03/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Izamuka ry’amafaranga abagenzi bishyura mu ngendo bishobora kugera no ku biciro ku masoko?
Share on FacebookShare on Twitter

Leta y’u Rwanda yahagaritse amafaranga yari imaze imyaka itatu yunganira ku giciro cy’abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, nubwo Banki Nkuru y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko bikwiye gukoranwa ubushishozi akagenda akurwaho mu byiciro, kuko bishobora gutumbagiza ibiciro ku masoko.

Icyemezo cyo gukura nkunganire y’amafaranga Leta yongereraga kuri buri mugenzi utega imodoka, cyari giherutse kuvugwaho, ariko kikaba cyatangajwe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024.

Iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe, kizatuma ibiciro by’ingendo bihita byiyongera ku bagenzi, aho nk’umuntu wavaga mu mujyi rwagati yerecyeza kimironko wishyuraga 253 Frw, ubu azajya yishyura arwishyura 355. Iibi bivuze ko hiyongereyeho 102 Frw, akaba 204 Frw mu gihe agomba kugenda akanagaruka.

Iki ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko umusaruro mbumbe w’ubukungu wazamutse ku muvuduko wa 8,4% muri 2023, nyamara muri 2019 bwari bwazamutse ku muvuduko wa 9,2%. Iri gabanuka ry’umuvuduko rikaba ryari ryaratewe n’icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda muri 2020.

Ni mu gieh kandi irya nkunganire yashyirwaga mu ngendo, yari yatangiye gushyirwamo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigabi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko nubwo iyi nkunganire yakuwemo umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu utarasubira uko wahoze mbere ya COVID, ariko uhagaze neza.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo mbere ya COVID-19 twari ku rugero rusaga 9%, muri 2021 twagize 10,9%, muri 2022 tugira 8,2%, umwaka ushize tugira 8,4% byose byiyongera ku byari byagezweho mu mwaka ubanza. Ni ukuvuga ngo guhera icyo gihe kugera uyu munsi ubukungu bwarazamutse cyane, aho turi uyu munsi hari hejuru cyane tugereranyije n’aho twari turi mbere ya Covid.”

Depite Frank Habineza yari aherutse kugira icyo avuga kuri izi ngingo zombi z’izamuka ry’ubukungu ndetse no gukura nkunganire mu gutwara abagenzi, avuga ko byaba byitondewe.

Yari yagize ati “Hari abagaragaza ko ubukungu nubwo imibare igaragaza ko buhagaze neza; ariko mu mifuka y’abaturage ntabwo birahagarara neza, zngaruka ziracyahari.”

Ukwezi kwa Mutarama 2024 kwasize umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ugeze kuri 5% uvuye kuri 21% byariho mu mpera z’umwaka wa 2022.

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi iherutse gutangaza ko nihatabaho ibindi bibazo, uyu mwaka uzarangira umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ukiri kuri iyi mibare myiza, ndetse ko hifuzwa ko uyu muvuduko ugomba kuba hagati ya 2% na 8%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa aherutse kuvuga ko basabye ko icyemezo cyo gukuraho amafaranga Leta yishyuriraga abagenzi ku giciro cy’ingenda, cyashyirwa mu bikorwa mu buryo butagira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Yari yagize ati “Ntabwo turamenya uko leta izabikora, ariko icyo twasabye ni uko byakorwa ntibibe icyarimwe kugira ngo bye kugira ingaruka ku bantu no kuri iyi mibare tureba.”

Goverinoma y’u Rwanda yo yatangaje ko yari imaze gutanga miliyari 91 Frw muri iyi gahunda yo kunganira abagenzi ku biciro by’ingendo, ndetse ivuga ko ayashyirwagamo, agiye kujya mu bindi bikorwa byunganira imibereho y’abaturage.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + nineteen =

Previous Post

Ikipe y’i Burundi yasezerewe kubera gutsimbarara ku kutambara ‘Visit Rwanda’ yatanze ubutumwa

Next Post

Muhanga: Umuyobozi wakundaga kuguza amafaranga abaturage no kwikopesha aravugwaho ubuhemu

Related Posts

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Umuyobozi wakundaga kuguza amafaranga abaturage no kwikopesha aravugwaho ubuhemu

Muhanga: Umuyobozi wakundaga kuguza amafaranga abaturage no kwikopesha aravugwaho ubuhemu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.