Ikipe y’i Burundi yasezerewe kubera gutsimbarara ku kutambara ‘Visit Rwanda’ yatanze ubutumwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu Gihugu cy’u Burundi, yasezerwe mu irushanwa Nyafurika rya BAL (Basketball Africa Leauge) kubera kwanga kwambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’, yageneye ubutumwa abakunzi bayo.

Ubuyobozi bwa Dynamo BBC, mu butumwa bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe, bwashimiye abakunzi b’iyi kipe.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bugira buti “Nshuti bafana nk’uko mubizi, Dynamo BBC yamaze gusezererwa muri BAL. Turabashimira mwese ku bwo kudushyigikira kuva ku ntangiro kugeza uyu munsi, kandi turabizeza ko tuzagaruka dukomeye kurushaho.”

Iyi kipe kuri uyu wa Kabiri yari yatanze ubutumwa ibugenera Perezida w’Igihugu cyabo Evariste Ndayishimiye, imusaba kubemerera bakambara umwambaro wa Visit Rwanda kugira ngo badasezererwa, muri ubu butumwa batanze kuri uyu wa Gatatu, bagaragaje ko baharaniye ishyaka ry’Igihugu.

Gusezererwa kw’iyi kipe, kwemejwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 nyuma yo guterwa mpaga ku nshuro ya kabiri mu mukino wagombaga kuyihuza n’ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola.

Ni mu gihe mpaga yo ku nshuro ya mbere yayitewe ubwo yagombaga gukina n’ikipe ya FUS Rabat yo muri Maroc, wo wagombaga kuba ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024.

Iyi kipe y’i Burundi yari yitabiriye iri rushanwa ry’umukino wa Basketball, yatewe izi mpaga inshuro ebyiri, kubera kwanga gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’iri rushanwa rya BAL (Basketball Africa League) riri kubera muri Afurika y’Epfo, aho yanze kwambara umwambaro w’umuterankunga mukuru ari we ‘Visit Rwanda’.

Ni itegeko bashyizweho n’Ubutegetsi bw’i Burundi, bumaze igihe bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara, byanatumye iki Gihugu gifunga imipaka igihuza n’u Rwanda rutahwemye guhakana ibi birego.

RADIOTV10

Comments 1

  1. MUSANGANYA Amin Iddy says:

    Mwabavandimwe mwe reka mbabwire,umwenge buke rurushya amaguru,kubaka izina biragora gusa kurisenya ni nkoguhumbya,gusa rimwe na rimwe politique mbi zihombya rubanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru