Perezida w’Ikipe imwe mu Rwanda yeguye anavuga impamvu ibimuteye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’Ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa Shampiyona, yanditse ibaruwa asaba kwegura kuri izi nshingano, avuga ko abitewe no kuba akazi ke gasanzwe karabamubanye kenshi.

Ubu bwegure bwa Ndagijimana Enock, bukubiye mu ibaruwa yanditse kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, yandikiye Komite Nyobozi y’iyi kipe ya Etincelles FC, ayisaba kwegura.

Izindi Nkuru

Agaragaza impamvu yamuteye gufata iki cyemezo, Ndagijimana Enock yagize ati “Mu by’ukuri nyuma yo kubona ko nta mwanya uhagije wo gukurikirana imirimo natorewe gukora mu ikipe ya Etincelles FC kubera akazi kanjye ka buri munsi kabaye kenshi, mbandikiye ngira ngo mbasabe mwakire ubwegure bwanjye.”

Ndagijimana Enock yeguye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe nyuma y’iminsi yitwara nabi kubera gutsindwa mu mikino ya Shampiyona, byanatumye bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bagaragaza ukutishimira umusaruro w’ikipe yabo.

Ubwo Etincelles yakinaga na APR FC mu mukino w’umunsi wa 23, warangiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itsinze iyi y’i Rubavu igitego 1-0, abafana bayo bari bafite ibyapa byanditseho ko batabaza Perezida Paul Kagame ngo agire icyo akorera iyi kipe kugira ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iyi kipe ya Etincelles FC isanzwe ifashwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, iri ku mwanya wa 13, ikaba ifite amanota 25.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru