Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abantu bakomeza kwinubira camera ziri gushyirwa ku mihanda mu rwego rwo gukaza umutekano wo mu muhanda, bakwiye kumenya ko ibi bikoresho biziyongera kandi ko bitagamije gusoroma amafaranga mu bantu nk’uko babivuga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabivuze mu kiganiro Zinduka gitambuka kuri Radio 10 kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021.
Muri iki kiganiro cyagarutse ku bimaze iminsi bivugwa na bamwe mu batwara ibinyabiziga mu Rwanda biyasira bavuga ko Camera zifashishwa na Polisi mu gucunga umutekano wo mu muhanda, zikaba zikomeje kubaca amande menshi.
CP John Bosco Kabera avuga ko abantu batari bakwiye kuba bamagana ziriya Camera kuko atari cyo kibazo ahubwo ikibazo ari bo barenga ku mategeko y’umuhanda.
Ati “Icyo nababwira, izi Camera ziziyongera. Muti kubera iki? Kubera ko ikigamijwe ari umutekano w’abantu mu muhanda, ikindi ni uko Abapolisi baziyongera.”
Akomeza agira ati “Ikigamijwe ni uko umutekano w’abanyarwanda mu muhanda, ugomba kwitabwaho, izo mpanuka zikagabanuka, inkomere zikagabanuka, impfu zikagabanuka, ibikorwa remezo byangirika bikagabanuka ntabwo ikigamijwe ari amafaranga nk’uko abantu babivuga.”
Avuga ko ziriya camera ziri mu bwoko bubiri, nk’ubuzwi nka sofia, ziba ziri ahantu runaka hafi y’icyapa kandi ko kiba kiyibanziriza kigaragaza umuvuduko umuyobozi w’ikinyabiziga atagomba kurenza.
Ati “Abantu rero batekereza ko iyo akirenze biba birangiye, ni cyo kibazo abantu benshi bafite, iyo uyirengeje rero iyo camera iragufata ikakwandikira.”
Avuga ko amafaranga acibwa abakoze ariya makosa atajya mu isanduku ya Polisi y’u Rwanda ahubwo ko ajya mu isanduku ya Leta.
Ati “Nta muntu wari waza kuri Polisi ngo yishyure amafaranga. Amafaranga bayishyura kuri banki ntibayishyura Polisi.”
Akomeza agira ati “Icyo dusaba abana nta n’ubahatira kwishyura, nta n’ubahatira gukora amakosa…abantu nibubahirize amategeko.”
RadioTV10