Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y’ishuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho muri iyi minsi, yatangaje ko yatangiye kwiga Kaminuza, ahishura ko umubyeyi we yahoraga amubwira ko agomba kwiga kuko iby’umuziki ntacyo byamugezaho.

Kwizera Bosco Junior uzwi nka Juno Kizigenza uherutse gushyira hanze indirimbo yise Umufungo, yatangaje ko yatangiye amasomo muri Kaminuza.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Juno Kizigenza yagize ati “Natangiye kwiga Kaminuza ko bifite icyo bisobanuye kuri Mama Jubo (Uyu Mukecuru ntiyumva ukuntu ngo ibi bintu byo guceza byatuma ugafata utarize).”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ni uwa mbere ku ishuri. Munyifurize amahirwe masa.”

Juno Kizigenza yarangije amashuri yisumbuye muri 2019 mu bijyanye n’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) aho yigaga mu ishuri rya Ahagozo Shalom Youth Villages.

Amakuru avuga ko Juno Kizigenza yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu bijyanye n’ubucuruzi (Business Management).

Bamwe mu bahanzi bagiye bavugwaho gutangira amashuri ariko bakayacikiriza, gusa Juno Kizigenza we avuga ko adashobora gucikiriza iri shuri.

Yagize ati “Iyo ntangiye ibintu mba nabirangije. Nari nkumbuye kwiga, njye ntabwo nari umuswa, buriya abantu batinya kwiga baba ari baswa.”

Avuga kandi ko kuba atangiye amasomo bitazabangamira ibikorwa bye bya muzika kuko azajya yiga nijoro.

Ati “Nzajya nkora umuziki ku manywa, ku mugoroba nge kwiga nk’abandi bakozi bose.”

Juno Kizigenza yari aherutse kuvugwa cyane ubwo umuhanzikazi Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo, bateranaga amagambo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rwajemo urunturuntu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru