Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kabarondo: Bavuze icyo bahanishwa iyo bafatiwe mu ikosa ryorohereje babona nk’igihano kihanukiriye

radiotv10by radiotv10
08/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kabarondo: Bavuze icyo bahanishwa iyo bafatiwe mu ikosa ryorohereje babona nk’igihano kihanukiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora akazi ko gutwara abantu n’imizigo ku magare [Abanyonzi] mu mujyi wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko iyo bafashwe barengeje amasaha bahawe, bacibwa amande bakanafatirwa amagare bakayasubizwa nyuma y’ukwezi, bakavuga ko ari igihano kiremereye ugereranyije n’ikosa.

Aba banyonzi basabwe kutarenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) bakiri mu kazi, bavuga ko iyo hari abayirengeje, basabwa kwishyura amande, ubundi bagategereza ukwezi kose kugira ngo basubizwe amagare yabo.

Umwe yagize ati “Iyo badutwariye amagare byibura barimarana ukwezi. Wagenda wasaba Polisi igare ngo ‘muzagaruke tuzaba tubabwira’. Urumva igare rimara ukwezi ryinjiza amafaranga ibihumbi bitatu cyangwa bine ku munsi, ubwo mu kwezi urumva ararenga ibihumbi ijana na mirongo…”

Undi ati “Niba bagufashe ku itariki ya mbere, ugomba kugaruka ku itariki ya mbere [z’ukundi kwezi]. Urumva umaze ukwezi utunze urugo, wishyura inzu, uhaha, wasanga abana baranambye.”

Aba banyonzi bavuga ko batumva impamvu amagare yabo amara ukwezi, nyamara baba banishyuye amande, bagasaba ko hagumishwaho igihano kimwe cy’amande, ariko ibyo binyamitende byabo bigakomeza gukora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubusanzwe ibihano nk’ibi byemerezwa n’Inama Njyanama z’Uturere, bityo ko uru rwego rugiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza kugira ngo bumenye neza igihe cyemejwe na Njyanama y’aka Karere

Ati “Aya mabwiriza yashyizweho na Njyanama z’Uturere, usanga rero ateganya ati ‘Niba wenda umuntu yarengeje amasaha ya saa kumi n’ebyiri ahanishwa amande angana gutya no kumara iminsi ingana gutya igare batararimusubiza’.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 10 =

Previous Post

M23 yangeye gukora igishimangira ubushobozi bwayo nubwo uruhande bahanganye rwakajije imirwano

Next Post

Urukiko rukomeye muri America rwafashe icyemezo ku kirego cyaregwagamo ibidakwiye byakorewe muri Congo

Related Posts

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y'intangarugero muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

IZIHERUKA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

27/11/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urukiko rukomeye muri America rwafashe icyemezo ku kirego cyaregwagamo ibidakwiye byakorewe muri Congo

Urukiko rukomeye muri America rwafashe icyemezo ku kirego cyaregwagamo ibidakwiye byakorewe muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.