• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Kabuga Félicien wari ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yapfuye

radiotv10by radiotv10
16/05/2026
in MU RWANDA
0
Hagaragajwe amakuru mashya ku gushakira Kabuga Igihugu azerecyezamo nyuma yo kutaburanishwa
Share on FacebookShare on Twitter

Félicien Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wari umaze imyaka itanu afatiwe i Paris mu Bufaransa, yitabiye Imana i La Hayemu Buholandi.

Urupfu rwa Félicien Kabuga rwemejwe n’Urwego IRMCT rushinzwe Imirimo y’insigarira y’izahozi ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda ICTR/TPIR.

Uru rwego rwari rwanatangiye kuburanisha Kabuga, rwanategetse ko hakorwa iperereza ku by’urupfu rwa Kabuga nk’uko byategetswe na Perezida w’uru Rwego, Graciela Gatti Santana.

Uyu Mucamanza Graciela Gatti Santana kandi yanashyizeho Umucamanza Alphons Orie kugira ngo ayobore iri perereza rizashyira hanze icyateye urupfu rw’uyu warezwe gukora Jenoside.

Félicien Kabuga yitabye Imana nyuma y’imyaka itandatu yuzuye afatiwe i Paris mu Bufaransa aho yari amaze imyaka itatu acumbitse, aho yafashwe tariki 16 Gicurasi 2020 ku itariki nk’iy’uyu munsi ndetse nabwo hari ku wa Gatandatu.

Uyu mugabo wabayeho yihisha ubutabera, yamaze igihe kini akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera mu Bufaransa ubwo yari akimara gufatwa.

Kabuga yashinjwaga kugira uruhare rukomeye mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no kuwutera inkunga mu buryo bukomeye, yari umwe mu bashinze akaba n’umuyobozi mukuru  wa Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yamenyekanye cyane mu gukwirakwiza urwango no guhamagarira abantu mu buryo butaziguye gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 3 =

Previous Post

Ibyo abaturage bakeka ku nkongi y’umuriro yibasiye bitunguranye inzu yari irimo abana batatu

Next Post

The Lux Collective Enters Rwanda with Landmark Ultra-Luxury Tourism Circuit Partnership

Related Posts

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

by radiotv10
01/07/2026
0

Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw'inzego...

Next Post
The Lux Collective Enters Rwanda with Landmark Ultra-Luxury Tourism Circuit Partnership

The Lux Collective Enters Rwanda with Landmark Ultra-Luxury Tourism Circuit Partnership

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.