Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko abavuga ko abitabira ibikorwa byo kwamamaza uyu Muryango baba bashyizweho igitugu, bibeshya, abasaba ko na bo kuzakoresha icyo gitugu bakareba ko babona abitabira ibikorwa byabo nk’uko Abanyamuryango ba FPR babigenza.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024 ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kirehe, ahari hateraniye abaturage babaririwa mu bihumbi n’ibihumbi nk’uko byagiye bigaragara ahandi hose amaze kwiyamamariza.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko n’ubundi yaje kubashimira, kandi yishimira uburyo baza gushyigikira Umuryango wabo ari benshi, nubwo hari ababinenga ndetse bamwe bakabicaho imigani, ko abaza bataba bizanye.
Ati “Abandi rimwe na rimwe ntibabyumva ntibumva ukuntu abantu mungana mutya mwitabira kugira ngo duhure duhurire ku mugambi wo kubaka Igihugu cyacu, ndetse abenshi rimwe baravuga ngo tuba twakoresheje imbaraga kugira ngo abantu baze, abandi ngo tuba twabakoreshejeho igitugu kugira ngo baze, ariko nyamara niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya kandi bishimye, bishimiye ibyo bakora, njye ndababwira ngo bazabigerageze barebe ikizabaviramo.”
Perezida Kagame avuga ko abo bavuga gutya na bo bari bakwiye gushyiraho igitugu abantu ngo baze kubashyigikira, bakareba ko babona na bacye.
Ati “Ariko ibyo byose, icyo bivuze ni uko batarumva ubudasa bw’u Rwanda.” Abaturage bati “Byarabayobeye.” Paul Kagame na we ati “Byarabayobeye rwose.”
U Rwanda rwo hambere rwagize abayobozi b’abapumbafu
Agendeye ku byatangajwe n’umwe mu Banyamuryango ba FPR wavuze ko muri aka gace, bagiraga Plaque zabo zanditseho JP [bivuze ngo ‘Jijuka Pumbafu’], Paul Kagame yavuze ko ahubwo abayobozi bakoraga ibintu nk’ibyo ahubwo ari bo bari “Abapumbafu.”
Ati “Ibyago u Rwanda rwagize, ahubwo rwagize abayobozi b’Abapumbafu. U Rwanda rwose rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu.”
Yavuze ko aho FPR-Inkotanyi igiriye ku buyobozi, iri kubaka imiyoborere izira ubwu bujiji [Ubupambafu], kandi ko Abanyarwanda nibajya no mu matora ateganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere, bakwiye kuzagenda babizirikana.
Ati “Icyo bivuze ni Demokarasi yo guhitamo ubuyobozi bitari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya Politiki dufatanyije, ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tunaba abapumbafu.”
Perezida Kagame yavuze ko impindukza zibayeho mu myaka 30, bamwe mu bazibona ubu bari bataravuka muri icyo, ariko ubu bazibonera, ku buryo urubyiruko rukwiye kubaho rwumva ko ntacyo u Rwanda rwaruburana.
Ati “Ntacyo u Rwanda ruzababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu, kandi namwe ntabwo muri abapumbafu. None se dushingiye kuri icyo, ubumwe bw’Igihugu, imbaraga, ubumenyi, ubuzima, icyatunanira twifuza kugeraho ni iki? Ntacyo rwose.”
Mu mutekano, ubu uhagaze bwuma ku gipimo cya 90%, mu majyambere nk’ubukungu na bwo bukomeje gutera imbere uko imyaka igenda ihita, ariko hakaba hifuzwa ko urugendo rwihuta.
Ati “Politiki ya FPR, ni iyo ngiyo. Ushaka kudukoma imbere agashaka kutubuza amajyambere, akatubuza umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu.”
Mu bikorwa remezo, imihanda, amashanyarazi; ubu bihagaze neza kandi bizakomeza kwiyongera, kuko ari yo ntego ya FPR-Inkotanyi, kimwe no mu buhizi n’ubworozi, bikaba uko, ku buryo abezaga ibilo, bazakomeza kweza amatoni.
Yavuze kandi ko ibi bishoboka kuko ubu Abanyarwanda biganjemo abakiri bato, bakomeje kwiga ubumenyi butuma bateza imbere Igihugu cyabo, kandi ko ubu abakuru ari bo bahanze amaso.
Ati “Nimwe rero Igihugu gitezeho amaso nimwe kireba, mwagize igihe cyo kuba ari twe mureba abakuru mu myaka babayoboye, ariko ubu tugeze aho ari mwe tureba, mwe mubyiruka murabyirukana iki muraganisha he u Rwanda rw’ejo?, nimwe tureba rero. Mujye mumenya ko mufite iyo nshingano.”
Yavuze ko izi nshingano zihera ku guhitamo neza, by’umwihariko mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri uku kwezi.
Ariko nanone ayo mahitamo agakurikirwa no kwiha intego, kandi bagaharanira kuzigeraho, bakoresheje ibikorwa bibateza imbere nk’ubuhinzi bw’ibihingwa byakenerwa n’abaturanyi b’aka gace kegereye Tanzania.
RADIOTV10