Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Hazamuwe dosiye y’Umuyobozi mu z’ibanze ari mu maboko ya RIB

radiotv10by radiotv10
18/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuyobozi muri RCA yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 100.000Frw we yitaga ‘agashimwe’

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu [SEDO] mu Kagari kamwe ko mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho gusaba no kwakira indonke y’ibihumbi 100 Frw, ndetse dosiye ye ikaba yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Uyu uri mu maboko ya RIB, ni Pascal usanzwe ari umukozi ushinzwe Iterambere n’Ubukungu (SEDO) w’Akagari ka Muganza, watawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 14 Gashyantare 2025.

Uyu mukozi mu nzego z’ibanze ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda, akekwaho kuba yarakiriye ruswa y’ibihumbi 100 Frw yahawe n’umuturage kugira ngo azamufashe mu bibazo by’imbibi z’ubutaka afitanye n’abaturanyi be.

Nyuma yo gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwakoze dosiye y’Ikirego; ndetse ruyishyikiriza Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rugira inama kureka ingeso yo kwaka no kwakira ruswa, kuko uru rwego rwahagurikiye kuyirwanya, kuko ari icyaha kigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu no ku zindi serivisi.

RIB isaba kandi abantu kujya batanga amakuru kuri iki cyaha cya ruswa, kugira ngo bafashe inzego za Leta kukirandura nk’intego yihawe n’Igihugu.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’Itegeko no 054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 7 =

Previous Post

Ibidasanzwe byagaragaye ubwo habaga mpanuka iteye ubwoba y’indege yaguye igaramye muri Canada

Next Post

Ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye bwahagurukiwe n’abavuga ko bifuza kubohora u Burundi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye bwahagurukiwe n’abavuga ko bifuza kubohora u Burundi

Ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye bwahagurukiwe n’abavuga ko bifuza kubohora u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.