Umukozi Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu [SEDO] mu Kagari kamwe ko mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho gusaba no kwakira indonke y’ibihumbi 100 Frw, ndetse dosiye ye ikaba yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
Uyu uri mu maboko ya RIB, ni Pascal usanzwe ari umukozi ushinzwe Iterambere n’Ubukungu (SEDO) w’Akagari ka Muganza, watawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 14 Gashyantare 2025.
Uyu mukozi mu nzego z’ibanze ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda, akekwaho kuba yarakiriye ruswa y’ibihumbi 100 Frw yahawe n’umuturage kugira ngo azamufashe mu bibazo by’imbibi z’ubutaka afitanye n’abaturanyi be.
Nyuma yo gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwakoze dosiye y’Ikirego; ndetse ruyishyikiriza Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rugira inama kureka ingeso yo kwaka no kwakira ruswa, kuko uru rwego rwahagurikiye kuyirwanya, kuko ari icyaha kigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu no ku zindi serivisi.
RIB isaba kandi abantu kujya batanga amakuru kuri iki cyaha cya ruswa, kugira ngo bafashe inzego za Leta kukirandura nk’intego yihawe n’Igihugu.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 4 y’Itegeko no 054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RADIOTV10