Nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, asohoye itangazo bivugwa ko ritavuzweho rumwe n’ubuyobozi bw’Akarere, uyu muyobozi yamaze kwandika ibaruwa asezera.
Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, yanditse ibaruwa isezera ku nshingano ze, kuri uyu wa Gatanu.
Ni amakuru yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Abiyingoma Gérard wabwiye ikinyamakuru Umuseke ati “Hari ubusabe bwe twabonye yanditse asaba guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite.”
Abiyingoma avuga ko nta bisobanuro birambuye bikubiye muri ubwo busabe bwa Niyobuhungiro Obed wanditse asezera ku nshingano zo kuyobora Umurenge wa Karama.
Kwegura k’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, kubayeho nyuma y’iminsi micye, hacicikanye itangazo yasohoye, avuga ko nta rusengero rwemerewe gukora amateraniro, rudasanzwe rufite ibyangombwa.
Nanone kandi uyu Niyobuhungiro Obed yasabaga Abaturage ko bagomba kujya bajya guteranira ahasanzwe hemewe, ari ho mu nsengero na zo zibifitiye uburenganzira.
Bivugwa ko iri tangazo ryasohowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ari ryo ryazamuye ukudahuza n’ubuyobozi bw’Akarere, buvuga ko iryo tangazo ritari riri mu bubasha bwe.
Bikekwa ko ibi ari byo ntandaro yatumye uyu muyobozi yandikira ubuyobozi bw’Akarere asezera ku nshingano ze.
Nanone ariko hari amakuru avuga ko uyu muyobozi wanigeze gufungwa, yarangwaga n’imikorere idatanga umusaruro wifuzwa kuko yagaragazaga intege nke mu nshingano ze.
RADIOTV10