Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Igikekwa nk’intandaro yatumye Gitifu afata icyemezo cyo kwegura

radiotv10by radiotv10
08/09/2023
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Igikekwa nk’intandaro yatumye Gitifu afata icyemezo cyo kwegura
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, asohoye itangazo bivugwa ko ritavuzweho rumwe n’ubuyobozi bw’Akarere, uyu muyobozi yamaze kwandika ibaruwa asezera.

Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, yanditse ibaruwa isezera ku nshingano ze, kuri uyu wa Gatanu.

Ni amakuru yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Abiyingoma Gérard wabwiye ikinyamakuru Umuseke ati “Hari ubusabe bwe twabonye yanditse asaba guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite.”

Abiyingoma avuga ko nta bisobanuro birambuye bikubiye muri ubwo busabe bwa Niyobuhungiro Obed wanditse asezera ku nshingano zo kuyobora Umurenge wa Karama.

Kwegura k’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, kubayeho nyuma y’iminsi micye, hacicikanye itangazo yasohoye, avuga ko nta rusengero rwemerewe gukora amateraniro, rudasanzwe rufite ibyangombwa.

Nanone kandi uyu Niyobuhungiro Obed yasabaga Abaturage ko bagomba kujya bajya guteranira ahasanzwe hemewe, ari ho mu nsengero na zo zibifitiye uburenganzira.

Bivugwa ko iri tangazo ryasohowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ari ryo ryazamuye ukudahuza n’ubuyobozi bw’Akarere, buvuga ko iryo tangazo ritari riri mu bubasha bwe.

Bikekwa ko ibi ari byo ntandaro yatumye uyu muyobozi yandikira ubuyobozi bw’Akarere asezera ku nshingano ze.

Nanone ariko hari amakuru avuga ko uyu muyobozi wanigeze gufungwa, yarangwaga n’imikorere idatanga umusaruro wifuzwa kuko yagaragazaga intege nke mu nshingano ze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 7 =

Previous Post

Abayobozi bashyizweho na Perezida babanje kunyura imbere y’urwego ruzabemeza

Next Post

Abanyagirirwa muri za Gare: Ibitangazwa n’Umujyi wa Kigali ntibyumvikanamo icyabarema agatema

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyagirirwa muri za Gare: Ibitangazwa n’Umujyi wa Kigali ntibyumvikanamo icyabarema agatema

Abanyagirirwa muri za Gare: Ibitangazwa n’Umujyi wa Kigali ntibyumvikanamo icyabarema agatema

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.