Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura bw’amatungo, aho banafatanywe inkoko n’inkwavu bari bamaze kwiba ku muturage, ndetse n’intwaro gakondo bitwazaga.
Aba bantu bafashwe mu ijoro risyira kuri iki Cyumweru tariki 02 Ugushyingo 2025 mu muwabu wakorewe mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge muri aka Karere ka Kamonyi.
Nk’uko tubikesha Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, aba bantu batanu “bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage ari byo ubujura bw’amatungo no gutobora amazu, aho babikora bitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma, imihoro, amatindo, infunguzo zitandukanye n’ibindi.”
Aba bantu bafanwe kandi amatungo bari bamaze kwiba kwa Niyonsaba Maria, harimo inkoko cumi n’eshanu (15) inkwavu esheshatu (06), aho ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.
CIP Hassan Kamanzi yagize ati “Police irasaba abaturage bagifite imyunvire n’imigirire igayitse yo kwishora mu bikorwa bibi by’ubujura n’ibindi byahaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, kubireka byihuse, kuko Polisi itazigera yihanganira uwo ari we wese ubijyamo azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha amategeko yubahirizwe.”
Polisi kandi yaboneyeho gushimira abaturage biyemeje kuyibera abafatanyabikorwa bayo bakomaza umuco wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba bagamije gukumira ibyaha bitaraba, ikabasaba gukomereza aho, ikanasaba abatarayoboka iyi nira, gutera ikirenge mu cy’abandi.
RADIOTV10









