Padiri Jose Ramon Amunarriz ukomoka muri Espange, washinze ibikorwa bitandukanye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, akaba amaze imyaka 20 yitabye Imana, yazirikanywe, hagarukwa ku bikorwa bye byiza yasize bikomeje kuzamura imibereho y’abatuye muri aka gace.
Jose Ramon Amunarriz wageze aha muri Ngamba mu 1984, yasanze aka gace ka Ngamba katarangwamo ibikorwa remezo nk’umuhanda, amashuri, ivuriro ndetse n’insengero cyane ko yasanze aba kristo basengera munsi y’igiti.
Byatumye agira ishyaka ryo kubaka kiliziya n’amwe mu mashuri kugira ngo abana batari babashije kugana ishuri, babashe kwiga.
Ibi ntibyari bihagije kuko abatuye aha batabashaga kugendererana kubera kutagira umuhanda, yiyemeza gukora umuhanda Runda-Gihara-Ngamba kugira ngo babashe guhahirana n’abandi.
Abo muri uyu Murenge w’Akarere ka Kamonyi, uhana imbibi n’Akarere ka Rulindo, ntibabashaga gukorera ingendo muri aka karere k’abaturanyi uko babyifuzaga kuko nta bwato bwahabaga, bituma Padiri Jose Ramon Amunarriz abazanira ubwato bwaborohereje kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Nubwo yabikoraga ariko nubundi abari batuye aha ngo bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi cyane ko byabasabaga kujya Rutonde muri Rulindo cyangwa Remera Rukoma, ahitamo kubaka ivuriro ubu ryahindutse Ikigo Nderabuzuma cya Ngamba.
Ibi bigwi bya Padiri Jose Ramon Amunarriz watabarutse muri 2002, byagarutsweho mu muhango wo kumuzirikana wabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022.
Byagarutsweho na Madamazela Milagros Sanz uzwi nka nyiranuma washinze akanitirirwa ibitaro bya Nyiranuma mu Biryogo na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ubu akaba ari umwe batera inkunga bakanakurikirana imikorere n’imikoranire mu bikorwa byakozwe na Padiri Jose Ramon Amunarriz.
Nyiranuma yagize ati “Padiri Jose Ramon Amunarriz yageze hano nta nzu n’imwe yari ihari, agira umutima wo kuhageza ibikorwa remezo.”
Muri uyu muhango kandi wanahuriranye no guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu mwaka wa 2020-2021, UWINTWARI Jean de monfort Umuyobozi mu kigo gishinzwe imyuga n’ubumenyi-ngiro (RTB) yashimiye uruhare uyu mu Padiri yagize rugamije guteza imbere ubumenyi ngiro.
Yagize ati “Uyu mupadiri yakoze icyo yagombaga gukora mu gihe cye, natwe twiteguye gukomeza ubufatanye bugamije kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no kongerera ubushobozi abarimu bo muri iri shuri ndetse no kubaka ibyumba by’amashuri bishya n’izindi nyubako zifashishwa zirimo icyumba cy’abahungu.”
Padiri Cyiza Edmond Marie Rudahunga uyobora iri shuri ry’ubumenyi ngiro rya Father Ramon KABUGA TVET School, avuga ko uyu José Ramon Amunarriz ibikorwa yakoze byari bigamije gufasha abatuye muri Ngamba cyane ko nta terambere ryari rihari.
Gusa yavuze ko bimwe mu bikorwa remezo byasizwe na nyakwigendera, nk’imihanda, ubu biri kwangirika bityo agasaba Leta kubikurikirana ngo bisanwe.
Yagize ati “Ubu imihanda yakozwe na Pdiri Jose Ramon yatangiye kwangirika ku buryo kugera hano i Ngamba biba bigoye cyane ko ari agace gafite imigezi itemba myinshi bityo kuyambuka bikaba bisaba ibiraro ndetse no gusana umuhanda uva Gihara ugera Ngamba cyane ko wifashishwa n’abaza kwiga ndetse n’abaza kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngamba biramutse byitaweho imigenderanire yakorwa neza.”
Iri shuri ryitiriwe ‘Father Ramon TVET KABUGA’ ryashinzwe mu mwaka w’ 1997 na Padiri José Ramon Amunarriz watabarutse mu mwaka wa 2002 azize impanuka y’imodoka ku myaka 70, kugea ubu rikaba rifite abana 350.
Emmanuel HAKIZIMANA
RADIOTV10