Kapiteni w’ikipe ikomeye uyimazemo imyaka 26 yatangaje ibyatunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Espagne Nacho Fernandez wari kapiteni w’ikipe ya Real Madrid, wari uyimazemo imyaka 26, yamaze kwemeza ko atazakomezanya n’iyi kipe iri mu zikomeye ku Mugabane w’u Burayi no ku Isi.

Uyu mukinnyi Nacho Fernandez yazamukiye mu ikipe y’abato ya Real Madrid ari yo Castilla, aza kuzamurwa muri Real Madrid yafashije kwegukana ibikombe binyuranye.

Izindi Nkuru

Mu bikombe yafashije iyi kipe gutwara, harimo igiheruka cya Champions League kikaba icya 15, batwaye mu kwezi kwa Gicurasi ubwo batsindaga Borussia Dortmund ibitego 2-0.

Ubu uyu mukinnyi wari ufatiye runini Real Madrid, yamaze gutangaza ko agiye gukomereza urugendo rwe muri Arabia Saoudite mu ikipe ya Al Qadsiah.

Nacho Fernandez yatwaranye na Real Madrid ibikombe bitandatu bya Champions League, bitanu by’isi by’Ama club, bine bya Shampiyona, bibiri by’igikombe cy’Umwami, na bitanu biruta ibindi muri Espagne.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru