Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Karongi: Abatishoboye batunguwe n’icyemezo bafatiwe nyuma yo gutoranywa ngo bazafashwe

radiotv10by radiotv10
04/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Karongi: Abatishoboye batunguwe n’icyemezo bafatiwe nyuma yo gutoranywa ngo bazafashwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, batoranyijwe ngo bazahabwe akazi muri VUP, bamenyeshejwe ko utarishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante, azakurwamo.

Ni icyemezo kitanyuze bamwe muri aba baturage, bavuga ko mu gihe batoranyijwe nk’abatishoboye, badakwiye gushyirirwaho andi mananiza yatuma bakomwa ku mahirwe bari babonye.

Mukawera Selaphine ati “Baraje baradutora kuko dukennye batubwira ko tuzabona akazi muri VUP, ubwo rero baje kubihindura ngo tubanze dutange mituweri kandi ntayo dufite.”

Mukagatare Jacqueline nawe ati “Twageze ku agari bakajya batubwira ngo utabanza gutanga mituweli nta kazi bamuha, harimo benshi bagiye bayatangira ku Kagari ngo bazakunde babone ako kazi.”

Nubwo basabwa kwishyura mituweli mbere yo kubona akazi muri VUP y’uyu mwaka , abakoze mu y‘uyu mwaka ushize bavuga ko bambuwe amafaranga y’igice cya nyuma bamwe bakifuza ko aho kubishyuza mituweli ngo babone akazi, ahubwo bakwiye kubishyura amafaranga yabo.

Mukandayisenga Rehema agira ati “Kandi dufite amafaranga yacu batatwishyuye y’umwaka ushize, sindabona aya mbere nakoreye. bamfitiye ibihumbi cumi na kimwe ngo nyahereho nishyure mituweri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yabwiye RADIOTV10 ko abaturage babaye barasabwe kubanza kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ngo bakunde babahe akazi muri VUP, byaba ari amakosa.

Ati “Umuturage atanga mituweli kubera ko yigishijwe akumva ibyiza byayo. Uwakora rero ibinyuranye n’ibyo, icyo gihe twabimubaza abaye ari Gitifu cyangwa SEDO tumenye ayo makuru twabakurikirana kuko ibyo ntabwo byemewe.”

Mukarutesi Vestine anavuga ko amafaranga abaturage batahembwe y’umwaka ushize bagomba guhita bayabona. Ati “Bitarenze ejo rwose abaturage bazaguhamagara bakubwira ko babonye amafaranga yabo.”

Kugeza ubu mu baturage 33 560 bo mu Murenge wa Rugabano bagomba kwishyura mituweri uyu mwaka, abagera ku 25 791 ni bo bamaze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bigashyira uyu murenge ku mwanya wa cyenda mu Mirenge 13 igize Akarere ka Karongi.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + one =

Previous Post

Sena y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku nkuru y’akababaro y’Umusenateri witabye Imana

Next Post

Uganda: Umugabo yavuze icyamuteye kwiyicira umwana we w’imyaka 2

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Uganda: Umugabo yavuze icyamuteye kwiyicira umwana we w’imyaka 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.