Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Karongi: Abatishoboye batunguwe n’icyemezo bafatiwe nyuma yo gutoranywa ngo bazafashwe

radiotv10by radiotv10
04/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Karongi: Abatishoboye batunguwe n’icyemezo bafatiwe nyuma yo gutoranywa ngo bazafashwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, batoranyijwe ngo bazahabwe akazi muri VUP, bamenyeshejwe ko utarishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante, azakurwamo.

Ni icyemezo kitanyuze bamwe muri aba baturage, bavuga ko mu gihe batoranyijwe nk’abatishoboye, badakwiye gushyirirwaho andi mananiza yatuma bakomwa ku mahirwe bari babonye.

Mukawera Selaphine ati “Baraje baradutora kuko dukennye batubwira ko tuzabona akazi muri VUP, ubwo rero baje kubihindura ngo tubanze dutange mituweri kandi ntayo dufite.”

Mukagatare Jacqueline nawe ati “Twageze ku agari bakajya batubwira ngo utabanza gutanga mituweli nta kazi bamuha, harimo benshi bagiye bayatangira ku Kagari ngo bazakunde babone ako kazi.”

Nubwo basabwa kwishyura mituweli mbere yo kubona akazi muri VUP y’uyu mwaka , abakoze mu y‘uyu mwaka ushize bavuga ko bambuwe amafaranga y’igice cya nyuma bamwe bakifuza ko aho kubishyuza mituweli ngo babone akazi, ahubwo bakwiye kubishyura amafaranga yabo.

Mukandayisenga Rehema agira ati “Kandi dufite amafaranga yacu batatwishyuye y’umwaka ushize, sindabona aya mbere nakoreye. bamfitiye ibihumbi cumi na kimwe ngo nyahereho nishyure mituweri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yabwiye RADIOTV10 ko abaturage babaye barasabwe kubanza kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ngo bakunde babahe akazi muri VUP, byaba ari amakosa.

Ati “Umuturage atanga mituweli kubera ko yigishijwe akumva ibyiza byayo. Uwakora rero ibinyuranye n’ibyo, icyo gihe twabimubaza abaye ari Gitifu cyangwa SEDO tumenye ayo makuru twabakurikirana kuko ibyo ntabwo byemewe.”

Mukarutesi Vestine anavuga ko amafaranga abaturage batahembwe y’umwaka ushize bagomba guhita bayabona. Ati “Bitarenze ejo rwose abaturage bazaguhamagara bakubwira ko babonye amafaranga yabo.”

Kugeza ubu mu baturage 33 560 bo mu Murenge wa Rugabano bagomba kwishyura mituweri uyu mwaka, abagera ku 25 791 ni bo bamaze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bigashyira uyu murenge ku mwanya wa cyenda mu Mirenge 13 igize Akarere ka Karongi.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + nine =

Previous Post

Sena y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku nkuru y’akababaro y’Umusenateri witabye Imana

Next Post

Uganda: Umugabo yavuze icyamuteye kwiyicira umwana we w’imyaka 2

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Uganda: Umugabo yavuze icyamuteye kwiyicira umwana we w’imyaka 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.