Karongi: Abatishoboye batunguwe n’icyemezo bafatiwe nyuma yo gutoranywa ngo bazafashwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, batoranyijwe ngo bazahabwe akazi muri VUP, bamenyeshejwe ko utarishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante, azakurwamo.

Ni icyemezo kitanyuze bamwe muri aba baturage, bavuga ko mu gihe batoranyijwe nk’abatishoboye, badakwiye gushyirirwaho andi mananiza yatuma bakomwa ku mahirwe bari babonye.

Izindi Nkuru

Mukawera Selaphine ati “Baraje baradutora kuko dukennye batubwira ko tuzabona akazi muri VUP, ubwo rero baje kubihindura ngo tubanze dutange mituweri kandi ntayo dufite.”

Mukagatare Jacqueline nawe ati “Twageze ku agari bakajya batubwira ngo utabanza gutanga mituweli nta kazi bamuha, harimo benshi bagiye bayatangira ku Kagari ngo bazakunde babone ako kazi.”

Nubwo basabwa kwishyura mituweli mbere yo kubona akazi muri VUP y’uyu mwaka , abakoze mu y‘uyu mwaka ushize bavuga ko bambuwe amafaranga y’igice cya nyuma bamwe bakifuza ko aho kubishyuza mituweli ngo babone akazi, ahubwo bakwiye kubishyura amafaranga yabo.

Mukandayisenga Rehema agira ati “Kandi dufite amafaranga yacu batatwishyuye y’umwaka ushize, sindabona aya mbere nakoreye. bamfitiye ibihumbi cumi na kimwe ngo nyahereho nishyure mituweri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yabwiye RADIOTV10 ko abaturage babaye barasabwe kubanza kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ngo bakunde babahe akazi muri VUP, byaba ari amakosa.

Ati “Umuturage atanga mituweli kubera ko yigishijwe akumva ibyiza byayo. Uwakora rero ibinyuranye n’ibyo, icyo gihe twabimubaza abaye ari Gitifu cyangwa SEDO tumenye ayo makuru twabakurikirana kuko ibyo ntabwo byemewe.”

Mukarutesi Vestine anavuga ko amafaranga abaturage batahembwe y’umwaka ushize bagomba guhita bayabona. Ati “Bitarenze ejo rwose abaturage bazaguhamagara bakubwira ko babonye amafaranga yabo.”

Kugeza ubu mu baturage 33 560 bo mu Murenge wa Rugabano bagomba kwishyura mituweri uyu mwaka, abagera ku 25 791 ni bo bamaze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bigashyira uyu murenge ku mwanya wa cyenda mu Mirenge 13 igize Akarere ka Karongi.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru