Uganda: Umugabo yavuze icyamuteye kwiyicira umwana we w’imyaka 2

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Karere ka Wakiso muri Uganda ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka ibiri, agahita yishyikiriza inzego, yavuze ko yabikoze yihimura ku mugore we [nyina w’umwana] wamutaye, akamusiga mu bwigunge.

Uyu mugabo witwa Ibrahim Ssemaganda, ukekwaho kwica umwana we witwa Shallon Namaganda, yabwiye Polisi ko yabitewe n’umujinya yatewe no kuba yaratawe n’umugore we Catherine Makati, banabyaranye uyu mwana.

Izindi Nkuru

Ssemaganda wishe uyu mwana we mu cyumweru gishize, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Buloba, nyuma yo kwishyikiriza urwego rw’ibaze rushinzwe umutekano.

Mu buhamya yahaye Polisi, uyu mugabo yavuze ko ibi byose yabitewe n’agahinda yatewe n’umugore we, wamutaye akamusiga mu rugo wenyine.

Yagize ati “Yarabyutse umunsi umwe, ubundi azinga ibye byose atanambwiye impamvu. Nagerageje kumusaba kugaruka, ariko aranga. Yahisemo kujyana umwana wanjye kwa nyirakuru, ibi byagaragazaga ko adafite gahunda yo kugaruka iwanjye.”

Umurambo w’uyu mwana bawusanze mu buriri woroshe ikingiti, bigaragara ko yishwe atemwe umutwe. Mu gihe uyu se wamwivuganye avuga ko yamwiciye mu ruganiriro ubundi akajyana umurambo we mu buriri.

Yagize ati “Nagiye gufata umukobwa wanjye kwa nyirarukuru Dora Walusimbi muri Burenga mfite umugambi wo kumwica kugira ngo nyina na we yumve agahinda maranye umwaka. Nashenguwe no kuba narumvise ko yashatse undi mugabo.”

Walusimbi Nyirarukuru wa nyakwigendera, utuye muri Paruwasi ya Nakabugo mu Karere ka Wakiso, yavuze ko uyu mugabo yaje kumusaba umwana we, amubwira ko yifuza ko bajya kuba bari kumwe mu gihe cy’amasaha macye, agahita amugarura.

Yagize ati “Nategereje ko amugarura ndaheba. Ariko numvaga ntafite impungenge kuko umukobwa yari kumwe na se, sinakekaga ko ashobora kwiyicira umwana. Nyuma naje kumva amakuru ko umwuzukuru wanjye yishwe, na Se akaba yishyikirije Polisi.”

Ubu bwicanyi bwabaye nyuma y’igihe gito mu Karere ka Kisaro muri Uganda, na ho habaye ubwicanyi bujya gusa n’ubu, aho umugabo yishe umwana w’umuhungu w’imyaka itanu amukuye kwa nyirakuru, nyuma y’uko umugore byakekwaga ko bamubyaranye, amubwiye ko atari se.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru