Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karongi: Umugore ukekwaho kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yafatiwe icyemezo

radiotv10by radiotv10
13/10/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Uwari Umuyobozi wa RIB yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke ahanishwa gufungwa imyaka 8
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu amubwira ko amukoreye ikintu kizatuma ntacyo yimarira naramuka akuze, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Iki gikorwa cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu, cyabereye mu Mudugudu wa Butare mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Gishyita.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Bwishyura bukurikiranye uyu mugore, buvuga ko uyu mugore yakoze iki cyaha tariki 07 Kanama 2022 ubwo uwo mwana w’umuhungu yakubitwaga n’uyu mugore amuziza ko na we yari amaze kumukubitira umwana.

Uyu mugore yafashe uwo mwana w’umuhungu amukingirana mu nzu, ubundi amukubitisha umukoropesho kugeza uvunitse.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yaje no gutumizaho umwuko na wo arawumukubitisha kugeza usadutse, ubundi amubwira ko agiye kumukorera ikintu kizatuma naramuka akuze ntacyo azimarira.

Ubushinjacyaha bugira buti “Amaze kumubwira atyo yahise atera imigeri uwo mwana hagati mu maguru. Uwo mwana yajyanywe kwa muganga basanga yangiritse bikomeye.”

Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura rwaburanishije uyu mugore ku ifungwa ry’agatetanyo, mu cyumweru gishize tariki 03 Ukwakira 2022, rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 114: Kwangiza imyanya ndangagitsina

Umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi muntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

RIB yafunze abarimu babiri ba Kaminuza batse abanyeshuri ruswa barimo uwabariye 1.300.000Frw

Next Post

Bwa mbere Jimmy Gatete yavuze icyatumye amara imyaka irenga 10 adakandagira mu Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Jimmy Gatete yavuze icyatumye amara imyaka irenga 10 adakandagira mu Rwanda

Bwa mbere Jimmy Gatete yavuze icyatumye amara imyaka irenga 10 adakandagira mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.