Umugore wo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu amubwira ko amukoreye ikintu kizatuma ntacyo yimarira naramuka akuze, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.
Iki gikorwa cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu, cyabereye mu Mudugudu wa Butare mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Gishyita.
Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Bwishyura bukurikiranye uyu mugore, buvuga ko uyu mugore yakoze iki cyaha tariki 07 Kanama 2022 ubwo uwo mwana w’umuhungu yakubitwaga n’uyu mugore amuziza ko na we yari amaze kumukubitira umwana.
Uyu mugore yafashe uwo mwana w’umuhungu amukingirana mu nzu, ubundi amukubitisha umukoropesho kugeza uvunitse.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yaje no gutumizaho umwuko na wo arawumukubitisha kugeza usadutse, ubundi amubwira ko agiye kumukorera ikintu kizatuma naramuka akuze ntacyo azimarira.
Ubushinjacyaha bugira buti “Amaze kumubwira atyo yahise atera imigeri uwo mwana hagati mu maguru. Uwo mwana yajyanywe kwa muganga basanga yangiritse bikomeye.”
Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura rwaburanishije uyu mugore ku ifungwa ry’agatetanyo, mu cyumweru gishize tariki 03 Ukwakira 2022, rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 114: Kwangiza imyanya ndangagitsina
Umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi muntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
RADIOTV10