RIB yafunze abarimu babiri ba Kaminuza batse abanyeshuri ruswa barimo uwabariye 1.300.000Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abarimu babiri bo muri Kaminuza imwe yo mu Rwanda, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubakurikiranyeho kwaka abanyeshuri indonke y’amafaranga ngo babahe amanota atubutse batakoreye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanamaze gukora dosiye y’ikirego kiregwamo aba barimu ruyishyikiriza Ubushinjacyaha tariki 10 Ukwakira 2022, ruvuga ko aba barimu batse abanyeshuri bigisha indonke y’amafaranga kugira ngo babahe amanota batakoreye.

Izindi Nkuru

RIB yafashe aba barimu mu bihe bitandukanye mu cyumweru gishize barimo uwafashwe tariki Indwi Ukwakira n’undi wafashwe ku ya 03 Ukwakira 2022.

Uwafashwe ku ya 03 Ukwakira, akurikiranyweho kwaka indonke ya 1 355 250 Frw, yahawe n’abanyeshuri 24, mu gihe undi akekwaho kwaka abanyeshuri 28 amafaranga angana na 457 250. Bombi bakaba bakekwaho gukora ibi byaha muri 2021.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yaboneyeho kwibutsa abakwa ruswa, kwanga kuyitannga ahubwo bakagaragaza abayibatse kugira ngo babiryozwe.

Yaboneyeho kandi kunenga abemera gutanga iyo ruswa, kuko na bo bari mu bagira uruhare mu gutuma iyi ngeso mbi idacika.

Ati Biragayitse iyo bamwe bumva ko bajya bakoresha ruswa kugira ngo babone ibyo amategeko atabemerera.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO N°54/2018 RYO KUWA 13/08/2018 RYEREKEYE KURWANYA RUSWA

Ingingo ya 4: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru