Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wari utuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, ugizwe n’umugabo, umugore we n’umwana wabo w’imyaka itatu, basanzwe mu nzu bose baritabye Imana, bikekwa ko umwe yishe babiri yarangiza na we akiyahura.

Uyu mugabo w’imyaka 30 ndetse n’umugore we n’umwana wabo w’imyaka itatu, babaga mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Humure mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego.

Izindi Nkuru

Imirambo yabo yabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, nyuma y’uko abaturanyi bumvise umwuka mubi uturuka muri iyi nzu, bagahita batabaza Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko Polisi yagiye kureba iby’uyu muryango nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, bavugaga ko baherukaga guca iryera abagize uyu muryango ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Yagize ati “Ejo rero abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu nzu baturanye hashobora kuba hari ikibazo ngo kuko hari umunuko ukabije, Polisi yagiyeyo bafatanyije n’inzego z’ibanze bica ingufuri basanga runafungiyemo imbere binjiyemo basanga umugabo amanitse mu mugozi binjiye mu kindi cyumba basanga umugore yatemwe umutwe hamwe n’umwana wabo, umuhoro wari uri aho ngaho.”

SP Twizeyimana Hamduni yavuze ko uyu muryango wari utaramara igihe kinini muri aka gace, kuko wimutse uturutse mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati Bavuye muri iyo Ntara bajya kuba mu Murenge wa Ndego bahagura inzu, umugabo ayiyandikaho atabwiye umugore, ya makimbirane arakomeza.”

SP Twizeyimana avuga ko na tariki 30 z’ukwezi gushize uyu mugabo n’umugore we bari bagiranye ibibazo, bakajya ku Kagari, kabafasha gucoca ibibazo byabo, bakavayo biyemeje ko batazongera kugirana amakimbirane.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yaboneyeho gusaba abantu kwirinda ibishobora kuzana amakimbirane mu miryango, nk’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ndetse no gucana inyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru