Abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, bishimira ko batagisangira n’inka amazi y’ikiyaga cya Rwakibare ariko bagasaba ko babona amazi meza kuko n’ubundi bakiyakoresha kandi ari mabi.
Aba baturage baturiye iki kiyaga cya Rwakibare mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego, bavuga ko abifite ari bo bashobora kubona amazi meza yo kunywa, kuko ijerekani imwe igura 500 Frw, bagura n’aba bagiye kuyazana ku magare na bo bakora urugendo rw’amasaha abiri.
Aba baturage bavuga ko iki kiyaga cyahose gishorwamo amatungo, ariko ubu zitakihashoka, ku buryo ari bo basigaye bakivomamo amazi, ariko n’ubundi bakavuga ko aya mazi atari ayo kunywa no gukoresha.
Umwe muri aba baturage bavuga ingaruka bagirwaho n’aya mazi, yagize ati “Ingaruka atugiraho ni inzoka, hari na amibe na mikorobe nyinshi ziba zibereyemo.”
Ni mu gihe nyamara mu myaka itatu ishize aba baturage ngo bagejejweho amazi meza ariko bakavuga ko atamaze kabiri. Umwe ati “Robine zaraje zihita zipfa zitamaze n’ukwezi.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope; avuga ko ikibazo cy’amazi muri aka gace bukizi ndetse, akizeza abaturage ko bitarenze umwaka utaha kizaba cyakemutse.
Avuga ko aba baturage bari begerejwe uburyo bwo kubona amazi meza, ariko butamaze kabiri, akagira icyo abasaba igihe bazaba bongeye kugezwaho ibyo bikorwa.
Ati “Icyo dusaba abaturage, niba ibintu bibakorewe nibabibungabunge kuko ntabwo bashoboye kuyikoresha neza ariko ikibazo turakizi turimo turashaka uburyo twabashyiriraho indi borehole.”
Gahunda ya Guverinoma yu Rwanda yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi (NST1), iteganya ko bitarenze uyu mwaka wa 2024 abaturage b’u Rwanda bakabaye bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%, mu gihe aka karere ka Kayonza kagaragaza ko kari kuri 84,4%.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10