Umu-Dj uzwi cyane mu Rwanda atanze ubutumwa bukomeje nyuma yo kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvangamiziki Gateka Esther Brianne uzwi nka DJ Brianne, uri mu bakunzwe mu Rwanda, yabatijwe mu mazi menshi yakira Yesu Kristo amwemera nk’umukiza n’umwami, avuga ko hari ababanje kumuseka bavuga ko ari agatwiko, ariko ko ubu adashaka abazamucumuza.

DJ Brianne yabatijwe mu Itorero Elayono Pantecost Blessing Church mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024.

Izindi Nkuru

Brianne akimara kubatizwa yavuze ko abantu bakibyumva ko azabatizwa bamuciye intege bavuga ko ari ugushaka gushitura abantu.

Ati “Nari maze ibyumweru bitatu niga ariko abantu bamenya ko nzabatizwa banciye intege, ariko ubu ndabamenyesha ko nabaye icyaremwe gishya ntihazagire umuntu wongera kuncumuza.”

Yakomeje asobanura ko mu byo bamwigishije impamvu yo kubatizwa no kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza, avuga ko ubu yamaze kuba umwana w’Imana.

Avuga ko uyu mubatizo, atari uwo kumweza ubugingo gusa, ahubwo ko ari no kwegera Umwami Yesu Kristu wacunguye ikiremwamuntu.

Ati “Amazi si yo akuraho ibyaha, ahubwo uko wegerana n’Imana ugenda uhinduka. Kubatizwa ni umuhango ariko uba ugomba gukomeza kwirinda, ndabwira n’abandi ngo baze babatizwe.”

Dj Briane azwi mu kuvanga imiziki, ariko akaba anaherutse kwinjira mu mwuga w’Itangazamakuru, sore ko ari n’umunyamakuru wa Radio Isibo, akaba azwiho kandi gufasha abana batishoboye abinyujije mu muryango yashize ‘Brianne Foundation’.

Dj Briane ati “Ubu ndi ikiremwa gishya, ntihazagire uncumuza”

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru