Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Gitifu w’Akagari ka Nyakanazi, ko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari avugwaho gukubita umugore we batasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko aho kandi yanamukanze mu nda ashaka kumukuramo inda bafitanye.
Bivugwa ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yakubise umugore amuziza kubwira umubyeyi we [wa Gitifu] ko ari umugore w’umuhungu we mu gihe we yari yarabihishe.
Uyu muyobozi ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe iperereza rigikomeje.
Naho uwakubiswe na we arwariye mu Bitaro bya Rwinkwavu aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we w’imyaka 20 bamaranye amezi atandatu amureze mu buyobozi avuga ko yamukubise umutwe ku gitanda ndetse akamukanda mu nda ngo ashaka kumukuramo inda.
Mutuyimana Pauline uyobora Umurenge wa Murama, yavuze ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari asanzwe agirana amakimbirane n’uyu mugore we.
Uyu muyobozi avuga ko ubwo uyu mugore yakubitwaga n’umugabo we, yagiye kwa muganga agaragaza ibimenyetso by’uko yakubiswe.
Mutuyimana Pauline avuga ko abayobozi bakwiye kubera urugero abo bayobora ku buryo bitari bikwiye ko hagira uhohotera uwo bashakanye cyangwa undi uwo ari we wese.
RADIOTV10