Monday, September 9, 2024

Perezida Kagame, Museveni, Samia Suluhu bari mu nama idasanzwe ya EAC iyobowe na Kenyatta

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yifatanyije na bagenzi be bayoboye Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC/East African Community) mu nama Idasanzwe ya 18 y’abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango.

Perezida Kagame Paul yifatanyije na bagenzi be muri iyi nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021.

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwatambutse kuri Twitter, buvuga ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ya 17 yabaye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga ry’iya kure “Y’abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta.”

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Uhuru Kenyatta wa Kenya ari na we uyiyoboye.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza ndetse n’ubuhagarariye Sudani y’Epfo n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mutuku Mathuki.

Ni inama ifite insanganyamatsiki igira iti “Deepening Integration, Widening Cooperation” [tugenekereje: Hagendewe ku gushyira hamwe imbaraga, twagure imikoranire].

Iyi nama idasanzwe kandi irigirwamo ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2021, Inama idasanzwe ya EAC na bwo yari yasuzumye ubusabe bwa DRC bwo kwinjira muri uyu muryango; ndetse icyo gihe hahise hatangizwa igikorwa cyo gusuzuma niba iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda cyujuje ibisabwa byatuma kiba umunyamuryango muri EAC.

Icyo gihe hashyizweho itsinda ry’impuguke ryakoze ubushakashatsi bwaje no kurangira bugaragaje ko iki Gihugu cyujuje ibisabwa.

Byari biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka haba inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC igamije kwemeza DRC nk’umunyamuryango w’uyu muryango ari na yo yabaye uyu munsi.

Perezida Kagame Paul
Iyi nama iyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta
Perezida Museveni
Madamu Samia Suluhu Hassan
Prosper Bazombanza Visi Perezida w’u Burundi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts