Kayonza: Umugabo uvugwaho gutakaza agakiza mu buryo butunguranye bamusanze yiyahuye yimanitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza haravugwa urupfu rw’umugabo basanze amanitse mu mugozi bikaba bikekwa ko yiyahuye nyuma y’iminsi agaragaza ingeso z’ubusinzi atari amaze igihe kinini abwinjiyemo kuko yahoze ari Umukristu ukomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Pauline Mutuyimana yatangaje ko uyu nyakwigendera yari aherutse kwirukana umuryango we bakaba bari bamaze iminsi ibiri.

Izindi Nkuru

Ati “Mu gitondo rero basanze yimanitse mu mugozi yapfuye.”

Uyu muyobozi w’Umurenge kandi avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi yishoye mu businzi ari na bwo bwatumye yirukana umuryango.

Icyakora akavuga ko nta gihe kinini yari amaze yishoye muri ubu businzi, ati “Yari umurokore. Ubwo COVID-19 yazaga ariko yaje kubireka yishora mu nzoga zinatuma atangira kujya atonganya umugore we, yari amaze iminsi ibiri anamwirukanye mu nzu we n’abana be.”

Umuryango wa nyakwigendera na wo ushimangira ibyatangajwe n’uyu muyobozi aho uvuga ko yahoze ari umukritsu ukomeye ariko ko mu minsi ishize yahindutse mu kanya agato agahita yijandika mu businzi.

Abaturanyi b’uyu mugabo w’imyaka 51 bavuga ko yari amaze iminsi avuga hari ijwi rimaze iminsi rimuvugiramo rimusaba kujya kwibera mu irimbi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru