Kayonza: Umuyobozi w’Umusigiti wishe ingurube y’umuturage ayita ‘haram’ Ikirego cye cyazamuwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Umusigiti wa Cyinzovu uherereye mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza ukurikiranyweho kwica ingurube y’umuturage yari inyuze ku musigiti, yamaze gukorerwa dosiye na RIB ndetse ikaba yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha rwataye muri yombi uyu muyobozi w’Umusigiti wishe ingurube y’umuturage ayiziza kuba yari inyuze ku musigiti kandi yaravumwe, rwamukoreye dosiye rukaba rwayishyikirije Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022.

Izindi Nkuru

Uyu muyobozi w’Umusigiti [abazwi nka Imam] yishe iyo nkurube y’umuturage yari iri hafi y’umusigiti, akavuga ko haram yabateye agahita ayivugana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rumuta muri yombi nyuma yo kwitabazwa n’abaturage bo muri aka gace, ruratangaza ko rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego cy’uyu mu-Imam ikaba yanashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagiriye inama abantu kutayoborwa n’imyemerere bakaba bakora ibikorwa nk’ibi bigize ibyaha.

Yagize ati Ntabwo bikwiye ko wakwica itungo ry’undi kuko wowe urifata ukundi. Ntabwo imyerere yawe yangombye gutuma wica itungo ry’undi.”

Dr Murangira avuga kandi ko nubwo iki cyaha abashobora kumva ko cyoroshye ariko ko gifite ibihano biremereye.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 190: Gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica

Umuntu wese, ku bw’inabi, ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo cyangwa uyatwara nabi ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gufata amatungo nabi cyangwa kuyatwara nabi byayaviriyemo gukomereka cyane cyangwa urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6).

Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru