Kenya: Hongeye gukorwa icukumbura mu ishyamba ryasanzwemo imibiri 400 y’abakristu bazize ubuhanuzi bw’ubuyobe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego z’Umutekano muri Kenya, zaramukiye mu gikorwa cyo gushakisha indi mibiri y’abo bikekwa ko baguye mu ishyamba rya Shakahola, bajyanwagayo n’Umukozi w’Imana akabasaba kwiyicisha inzara kugira ngo Yesu aze kubajyana mu ijuru.

Ni nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka havumbuwe imibiri bikemezwa ko ari iy’abayoboke b’idini ryitwa Good News International Church, ryashinzwe n’uwitwa Pastor Paul Mackenzie.

Izindi Nkuru

Iki ni icyiciro cya Gatana cyo gtushakisha ababuriye ubuzima muri iri shyamba, kije gisubukura ibikorwa nk’ibi byari byarasubitswe umwaka ushize.

Icyo gihe inzego z’umutekano zatangaje ko zisubitse ibikorwa byo gukomeza gushakisha abandi baba baraguye muri iri shyamba, kugira ngo imibiri yabonetse ibanze ikorerwe isuzuma rishingiye ku bimenyetso bya gihanga, bibe byanifashishwa mu butabera.

Martin Nyuguto uyoboye iri tsinda rya Polisi ryatangiye gushakisha ibindi byobo bishobora kuba bitabyemo imibiri y’abantu baguye muri iri shyamba, yavuze ko bari bamaze amezi biga neza ibyerecyezo bishobora kuba birimo ibyobo bitabyemo abantu, asobanura ko biyemeje gushakisha aba bantu bose bagashyingurwa mu buryo buzima.

Mu mwaka wa 2023, ni bwo abantu barenga 400 baguye muri iri shyamba rya Shakahola riherereye ahitwa Kilifi, bategetswe kwiyicisha inzara n’umuyobozi w’itorero basengeragamo, ababwira ko bagiye guhura n’umuremyi wabo, nk’uko ubuhamya bw’abatabawe batarashiramo umwuka bubivuga.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru