• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Ibyabaye ku muvugabutumwa wagiye kwa Perezida avuga ko amufitiye ubutumwa yahawe n’Imana

radiotv10by radiotv10
18/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kenya: Ibyabaye ku muvugabutumwa wagiye kwa Perezida avuga ko amufitiye ubutumwa yahawe n’Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugabutumwa n’abayoboke b’itorero rimwe ryo muri Kenya, bafashe urugendo berecyeza kwa Perezida wa Repubulika iwe mu rugo bagiye kumuhanurira, ariko ibyabo birangira uko batabyifuzaga, kuko bahise batabwa muri yombi.

Aba bantu batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ubwo uyu mukozi w’Imana witwa Joseph Otieno Chenge ndetse n’abayoboke 11 bo mu itorero rya Jerusalem Mowar, bajyaga kwa Perezida William Ruto, bavuga ko bagiye kumugezaho ubutumwa buvuye ku Mana.

Ubwo bageraga ku rugo rwa Perezida, babwiye abarurinda ko bazaniye ubutumwa bamufitiye bahawe n’Imana ngo babumugezeho.

Ngo bahise babata muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza inyigisho ziyobya rubanada, ngo iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu mukozi w’Imana yajyaga akusanya abantu barwaye abashyira mu rusengero rwe ababwira ko agiye kubasengera bagakira, biturutse ku makuru bahawe n’abaturage bituma bagiye muri urwo rusengero na bo ubwabo bisangirayo abantu batanu banegekaye bategereje isengesho.

Uyu muvugabutmwa watawe muri yombi, yabwiye abanyamakuru ko nibatemera ko ahura na Perezida William Ruto, bitarenze iminsi 21, mu Gihugu hacika igikuba.

Ni nyuma y’uko no mu minsi ishzie, mu ishyamba ryo mu gace ka Kilifi hasanzwe abantu basaga 200 barishwe n’inzara, na bo bari barasabwe n’umukozi w’Imana ko kutarya no kutanywa ari yo nzira izabageza kuri Yezu.

Aba bantu batawe muri yombi

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 8 =

Previous Post

Umuyobozi w’ikigo gikomeye muri Kenya n’abandi 26 birukaniwe icyarimwe ku mpamvu idasanzwe

Next Post

Uwari umaze ukwezi ahigishwa uruhindu akekwaho kwica nyirabuja yafashwe ahishura amakuru mashya

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Uwari umaze ukwezi ahigishwa uruhindu akekwaho kwica nyirabuja yafashwe ahishura amakuru mashya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.