Hon. Charles Were Ong’ondo wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yishwe arasiwe mu muhanda i Nairobi, aho benshi bakomeje kwibaza impamvu yarashwe bikababera amayobera.
The Citizen yatangaje ko Charles Ong’ondo yarashwe n’abagabo babiri bari ku ipikipiki, ubwo we yari mu muhanda wa Ngong uherereye mu murwa mukuru Nairobi, ari kumwe n’umushoferi we, ahagana isaa 7:30 z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu.
Charles akimara kuraswa, yahise yerekezwa kwa muganga, ariko ahagera yashizemo umwuka.
Yifashishije urukuta rwe rwa X, Perezida Wlliam Samoi Ruto yanditse ko Polisi y’Igihugu yahise itangiza iperereza, kandi asezeranya ko aba bagizi ba nabi bagomba gutabwa muri yombi byihuse.
Charles Were yari umudepite uhagarariye agace ka Kasipul gaherereye hafi ya Kisumu n’ikiyaga cya Victoria, akaba kandi yabarizwaga mu ishyaka rya Orange Democratic Movement rya Raila Odinga.
Nta mpamvu nyamukuru yatumye ibi biba yari yashyirwa ahagaragara, na cyane ko aba bagabo babiri bivuganye Charles Were bataratabwa muri yombi.
RADIOTV10